Dore ibintu 13 bizakubwira ko coronavirus yinjiye mu mu biri wawe

Dore ibintu 13 bizakubwira ko  coronavirus yinjiye mu mu biri wawe

Coranavirus ni icyorezo gihangayikishije Isi kuva uyu mwaka watangira kuko abamaze kwandura barenga miliyoni 4, abakize ni miliyoni n’ibihumbi 400 abapfuye ni ibihumbi 280.

Kimwe n’izindi ndwara kuyipimisha hakiri kare byongera amahirwe yo gukira. Dore ibimenyetso 13 by’ibanze byatuma ukeka ko wanduye coronavirus.

1.Ibicurane

Umushakashatsi mu by’ubuzima Dr Carrie Lam avuga ko abanduye coronavirus bagira ibicurane no gukonja nk’ikimenyetso cy’uko coronavirus yageze mu mubiri wabo

2.Gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa no kuryoherwa

Dr. Jonathan Kaplan avuga ko umuntu wanduye coronavirus, arangwa no gutakaza ubushobozi bwo kuryoherwa no guhumurirwa cyangwa gunukirwa kuko izi ngingo zitangira gukora nabi.

3.Umuriro

Inzobere mu kuvura indwara z’abana, Dr. LaFarra Young, avuga ko umuntu wanduye coronavirus guhera ku munsi wa 2 kugera ku munsi wa 14 arangwa no kugira umuriro mwinshi.

4.Inkorora idacika

Dr. Giuseppe Aragona, avuga ko gukorora igikororwa ntigicike, kandi akayi ntikagabanuke nabyo hari ubwo biba ari ikimenyetso cy’uko wanduye coronavirus, ngo uba ugomba guhita ubimenyesha abaganga bakagupima.

5.Kubabara mu mutwe no mu mihogo”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryakoze ubushakashatsi risanga mu Bushinwa 14% mu bafite covid-19 baba bafite ikimenyetso cyo kubabara umutwe no mu mihogo. Ibi ngo biterwa n’uko iyi ndwara ifata inzira z’ubuhumekero ari nacyo gitera inkorora kubera kugabanuka k’ububobere mu mihogo.

6.Gushishira no kubabara umubiri wose

Umunyamakuru wa CNN Chris Cuomo avuga ko mbere y’uko abaganga bamusangamo coronavirus yabanje kumva afite imbeho mu mubiri kandi ababara umubiri wose nk’uwakubiswe. Umushakashatsi muri kaminuza ya New York avuga ko icyo kimenyetso gisanzwe kiranga indwara z’ubuhumekero ngo byitwa ‘myalgia’.

7.Gucika intege

Dr. LaFarra Young avuga ko ikindi kimenyetso cya coronavirus abantu birengagiza ari umunaniro ukabije no gucika intege.

8.Kunanirwa guhumeka by’akanya gato

Iyo umuntu atangiye kunanirwa guhumeka biba biri guterwa n’uko virus yageze mu bihaha. Ibi ninabyo bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri. Iyo umuntu ufite iki kibazo ni ukurya ibiribwa birimo vitamin D. Umuntu ufite iki kimenyetso aba akwiye kwitwabwaho agashyirwa ahantu hari umwuka mwiza wa oxygen kugira ngo adakomeza guhumeka umwuka wanduye.

9. Kubabara mu gatuza

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe indwara z’ibyorezo CDC, giherutse gutangaza ko kubabara mu gatuza bihoraho, cyangwa bihora bigaruka ari ikimenyetso cya coronavirus. Umuntu ufite ikimenyetso aba akwiye kwegera abaganga bakamupima bakareba ko yanduye coronavirus kuko ashobora kuba yaranduye iyi virus cyangwa afite ikindi kibazo.

10. Ijisho guhinduka pink

Umushakashatsi Dr. Kevin Lee avuga ko kimwe mu bimenyetso bya coronavirus harimo kuba ijisho ryahindura ibara rigasa na pink. Ibi ngo biterwa n’uko iyi virusi ituma igice cy’umubiri gishinzwe gukora amarira kidakomeza gukora neza.

11. Gucibwamo no kuruka

Ikinyamakuru cy’ubuzima The American Journal of Gastroenterolog cyatangaje ko gucibwamo no gucisha hejuru ari ikimenyetso rusange abarwayi bose ba covid-19 bahuriraho. Kiti “Umurwayi wa covid-19 ashobora kutagaragaza ibimenyetso by’ubuhumekero ariko bose bagira ibimenyetso bijyanye n’igogora”.

12.Uruhu rwo mu maso rushaka guhinduka ubururu

Ikigo CDC kivuga ko iki kimenyetso aricyo kimenyetso cya coronavirus gitanga impuruza kurenza ibintu byose kuko ngo iyo umuntu atangiye guhinduka ubururu mu maso n’imirwa ye igahindura ibara ari ikimenyetso cyerekana ko umwuka wa oxygen utagiye kuba muke mu maraso. Umurwayi wa covid-19 wagize iki kimenyetso adatabariwe hafi urupfu ruba rumugera amajanja.

13.Kumva byakuyobeye

Nk’uko bitangazwa na MSN dukesha iyi nkuru, Ikigo cy’Abanyamerika CDC kivuga ko umurwayi wa covid-19 utangiye kugaragara ibimenyetso byo guta umutwe no kumva atazi ibiri kumubaho aba akwiye kwitabwaho by’umwihariko ngo iki ni ikimenyetso gikomeye cya coronavirus.