Dore Ibintu 7 Wakora Mu Gitondo Bikagufasha Kugubwa Neza,no kugira umunsi mwiza

Buri gitondo uko ubyutse ugihumeka uba ugize andi mahirwe yo kugira ubuzima bwawe bwiza kurushaho. Hari ibintu by’ingenzi wakora bikagufasha kwiriranwa akanyamuneza ndetse ugakora akazi ushinzwe nta nkomyi. Ibi ni ibintu birindwi wakora ubuzima bwawe bukarushaho kuba agahebuzo.

Dore Ibintu 7 Wakora Mu Gitondo Bikagufasha Kugubwa Neza,no kugira umunsi mwiza

Buri gitondo uko ubyutse ugihumeka uba ugize andi mahirwe yo kugira ubuzima bwawe bwiza kurushaho. Hari ibintu by’ingenzi wakora bikagufasha kwiriranwa akanyamuneza ndetse ugakora akazi ushinzwe nta nkomyi. Ibi ni ibintu birindwi wakora ubuzima bwawe bukarushaho kuba agahebuzo

1.Nywa ikirahuri cy’amazi ukibyuka: Amazi ni ingenzi cyane ku mubiri wacu, ndetse abahanga bemeza ko kuyanywa mu gitondo bifasha umubiri guhangana n’indwara nka diabetes n’umutima. Benshi ntibabiha agaciro gusa iyo unyweye amazi mu gitondo bituma umubiri ukora neza bikaguha kwirirwa umerewe neza.

2.Kora siporo byibura iminota 20: Siporo igufasha kongera imbaraga mu mubiri, si ngombwa ko ukora siporo zikomeye, no kugenda n’amaguru urugendo runaka birahagije. Imbaraga byongera umubiri wawe zagufasha kwitwara neza mu kazi kawe ka buri munsi.

3.Kwandika ibyo utekereza: Niba ufite journal (agenda) byaba byiza uyishyize hafi y’uburiri bwawe, waba ukibyuka ukandikamo ibyo warose cg ibindi utekereza muri ako kanya, ibi bizaguha guhuza inzozi zawe n’ubuzima bwawe bwite. Utanayifite kandi, mbere yo gutangira akazi, wakwicara ku meza yawe aho ukorera ukandika ibikurimo, yaba blog, cyangwa ikindi cyose utekereza muri ako kanya. Bizagufasha kumenya imbaraga zawe ndetse no kugenzura imokorere na kamere byawe.

4.Fata iminota itanu wihe umwanya(meditate): Niba iminota itanu ari myinshi, fata umunota umwe mbere yo gutangira akazi ubanze ushyire ubwonko bwawe ku murongo, ube nk’uri mw’isi yawe, bizagufash gutangira akazi nta kajagari ufite mu mutwe ndetse binakugabanyirize stress.

5.Tegura umunsi wawe: Shyira ku murongo ibyo wifuza gukora kuri uwo munsi mbere yo kugira icyo ukora icyo aricyo cyose, bizaguha kumenya uko ukora akazi ushinzwe no kwikosora mu gihe hari aho wakoze ibidakwiye.

6.Fata ifunguro rya mugitondo: Si ngombwa ko urya byinshi, gusa ifunguro rya mu gitondo rizagufasha gutangirana akazi imbaraga ndetse unakomerezeho umunsi wose.

7.Ganira n’abantu: Niba ufite umugabo/umugore, mubaze uko yaraye, niba yarose inzozi nziza, niba ufite abana/ababyeyi cyangwa undi uwo ariwe wese mubana, mwifurize igitondo cyiza. Egera abakozi mukorana mere yo gutangira akazi ubifurize akazi keza, ubu ni uburyo buzagufasha kwiriranwa imbaraga n’akanyamuneza umunsi wawe wose.

Ibi bintu birindwi wakora ukibyuka bikagufasha kwirirwa neza byakuwe ku rubuga rwa inc.com