Dore icyatumye Robertinho agenda,asezera ku bafana ba Rayon sports ababaye cyane

Dore icyatumye Robertinho agenda,asezera ku bafana ba Rayon sports ababaye cyane

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho yamaze gusubira iwabo muri Brazil nyuma y’uko adahawe amasezerano mashya na Rayon Sports. Ngo izamuhora ku mutima ndetse ngo ntazibagirwa uko yakoranye neza na Perezida Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports ‘saison’ ishize.

Agaruka ku butumwa yagenera abafana ba Rayon Sports, Robertinho yagize ati " Ndifuriza ibyiza Rayon Sports. Ni ikipe nkunda cyane kuko bambaniye neza cyane. Hari amahirwe wenda ko ahazaza twazongera guhura ariko ubu bwo sinabasha gukorera ahantu hari imyumvire imeze kuriya , ndasaba imbabazi abafana , banyumve , bumve ko umuntu watwaye ibyo bikombe adakwiriye gufata moto ngo ajye gutoza, cyangwa ngo akore nta kontaro."

Mu mvugo yarimo ikiniga yagize ati " Bafana ba Rayon Sports munyumve, namwe ntimwari kwemera ko umuntu nkanjye akomeza gutoza nta masezerano afite !"

Yunzemo ati " Rayon Sports izaguma ku mutima wa Robertinho. Hari ikintu ntazibagirwa. Hari abantu twari dusigaye duhura , bakarira, bakambaza bati kuki ugiye kugenda ?Nkababwira ko maze iminsi 24 ntarasinya amasezerano mashya …ngomba kuvuga ukuri…ariko ndashimira abafana bose kubyo twagezeho ‘saison’ ishize, ngashimira Perezida Muvunyi.”

Robertinho yari yagarutse muri Rayon Sports nyuma y’uko umutoza w’umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe wari wakoze igeragezwa muri CECAFA Kagame Cup 2019 atashimwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Robertinho yari yabashije kunganyiriza i Kigali na Al Hilal 1-1 mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions Leaugue. Umukino wo kwishyura uzakinirwa muri Sudani tariki 25 Kanama 2019. Ni umukino uzatozwa na Kayiranga Baptiste afatanyije na Kirasa Alain usanzwe ari umutoza wungirije muri iyi kipe.

Robertinho avuye muri Rayon Sports mu gihe yari yabashije kuyigeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, kuyihesha igikombe cy’Agaciro ndetse no kuyihesha igikombe cya Shampiyona cya 2018/2019.