Dore Imijyi 5 ya mbere muri Africa ihenze cyane guturamo

Dore Imijyi 5 ya mbere muri Africa ihenze cyane guturamo

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikigo Mercer bugaragaza uko ubuzima buhenze n’aho bworoshye mu mijyi yo muri Afurika itandukanye.

Ubu bushakashatsi bushyirwa hanze buri mwaka, bwibanda ku biciro by’ibicuruzwa uko bihagaze, service, ibiribwa n’ imyambarire mbese kuyibamo bisaba kuba ufite agatubutse.

Uko imijyi ikurikirana:

1. N’Djamena, Chard

Ni umujyi ufite abawutuye bagera kuri miliyoni 1.3. Ubukungu bwawo bushingiye ku buhinzi , imyidagaduro n’imyambarire (clothing) biri hejuru cyane.

2. Victoria, Seychelles

Niwo mujyi wa kabiri muri Afrika ku rwego rw’isi uza ku mwanya wa 44.

Ubukungu bwawo bushingiye ahanini ku bikorwa by’ubukerarugendo kandi bohereza ibicuruzwa hanze birimo amafi, amavuta akorwa muri kokonati. Urujya n’uruza rw’abakerarugendo benshi nibo batuma ubuzima buhenda cyane, ibicuruzwa na serivisi bikaba mu byihagazeho cyane.

3. Kinshasa, RDC

Ubukungu bushingiye ku bwubatsi, inganda na serivisi. Uyu mujyi uza ku mwanya wa 3 muri Afurika naho ku isi ukaza ku mwanya wa 22.

4. Libreville, Gabon

Utuwe n’abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibice 3 benshi muri bo bakaba ari abakirisitu aho abayisilamu bangana na rimwe ku ijana (1%).
Ubukungu bwawo bushingiye ku ipamba, kokowa no kubaka cyangwa gukora amato. Ikindi wamenya ni uko Gabon yari kimwe mu bihugu byakoronejwe n’igihugu cy’ Ubufaransa (French colony).

5. Lagos, Nigeria

Umujyi wa Lagos  uza ku mwanya wa 5 muri Africa naho ku isi ukaza ku mwanya wa 25.
Utuwe n’abaturage bagera kuri 13.9 kandi ni umujyi uri gukura cyane ku rwego rw’isi. Icumi  ku ijana by’umusaruro mbumbe uva muri Lagos bigatuma ubukungu bw’iki gihugu ariho buturuka.

Uyu mujyi wiganjemo amavuriro n’ibindi bikorwaremezo bijyanye n’ubuzima, bohereza hanze amavuta (oil) n’ibikomoka kuri peteroli.
Ni umujyi kandi ishoramari rihagaze neza kubera uburyo uzamuka byihuse n’ibikorwaremezo bigezweho biwugaragaramo.

Muri ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu karere k’iburasirazuba (EAC) umujyi wa Nairobi wa Kenya. Naho imijyi ya Kigali na Kampala ikaza mu mijyi iciriritse guturamo.

Kigali iza ku mwanya ka biri mu bihugu ubuzima bworoshye ikurikiye n’umujyi wa Kampala wo muri Uganda.