Dore impamvu itangaje yatumye Michael Scofield muri Prison Break yanze kongera kuyikinamo

Dore impamvu itangaje yatumye Michael Scofield muri Prison Break yanze kongera kuyikinamo

Umukinnyi wa Filimi w’umunyamerika wakunzwe na benshi muri filimi y’uruhererekane ya Prison Break yamenyekanyemo nka Michael Scofield,yafashe umwanzuro wo kutazongera kuyigaragaramo kubera ko ngo ari umutinganyi ashaka kujya yibanda kuri filimi zishyigikira ubutinganyi.

Uyu Wentworth Miller wakunzwe na benshi mu bakunzi ba filimi z’uruhererekane bitewe na Prison Break yakinaga akundana n’umugore witwa Sarah Wayne Callies ubu akina yitwa Sarah Tancredi ariyo mpamvu yahisemo kuva muri iyi filimi.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye tugenekereje, Wentworth Miller yagize ati “Ubu namaze kuva muri PB [Prison Break] byeruye.Ntibitewe no kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga [nubwo byabigizemo uruhare runini].Ntabwo ngishaka gukina inkuru z’urukundo rw’abadahuje ibitsina.Inkuru zabo zaravuzwe (kandi zivugwa).

Ndabizi ko bamwe bibabaje,mumbabarire.Niba urakajwe cyane no kuba warakunze inkuru y’urukundo rw’umugabo wakunze umukobwa kandi ari umutinganyi wa nyawe…Birakureba.W.M”

Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa,bagenzi be bakinana nabo ari abakinnyi ngenderwaho barimo Dominic Purcell na Sarah Wayne Callies bashyigikiye umwanzuro we.

Dominic Purcell [Lincoln Burrows]yagize ati “Byari ibyishimo gusa muvandimwe.Mbega urugendo rwari rwiza.Ndagushyigikiye kandi ndumva impamvu y’umwanzuro.Nishimiye ko wafashe umwanzuro wo kurengera ubuzima bwawe n’ukuri kwawe….Ndagukunda muvandimwe.”

Sarah Wayne Callies we yagize ati “Mu byishimo byinshi kubera akazi twakoranye n’urukundo rwuzuye,nshyigikiye umwanzuro wafashe.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko Prison Break yakinwe ku bw’urukundo rw’abantu bose harimo n’abatinganyi ndetse yemeza ko babashyigikiye.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Bwana Miller yibasiwe cyane n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bamuziza ko ari umutinganyi ariyo mpamvu yahisemo kuva muri Filimi yamugize icyamamare ya prison break.

Mu minsi ishize,Umuyobozi wa Fox Entertainment itegura iyi filimi,Bwana Michael Thorn yahishuye ko hashobora gusohoka indi season ya Prison Break gusa ninaza ntabwo izaba irimo Wentworth Miller wakunzwe cyane.

Prison Break ishingiye ku nkuru ya Michael Scofield [Wentworth Miller] wateguye umugambi wo gukora icyaha gituma afungirwa muri gereza ya Fox River kugira ngo azabone uko akazatorokesha umuvandimwe we Lincorn Burrows wari uyifungiwemo yaranakatiwe igihano cy’urupfu ,abeshyerwa ko yishe musaza wa Perezida wa US kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa cyahimbwe n’icyitwa “Company” kiba cyuzuyemo abategetsi bakomeye kandi bavuga rikijyana.