Dore uko umukobwa w'ikizungerezi yatunguye umukanishi (AMAFOTO)

Dore uko umukobwa w'ikizungerezi yatunguye umukanishi (AMAFOTO)

Umusore wo muri Kenya ukora umwuga w'ubukanishi n'umukunzi we baciye ibintu nyuma y'uko uyu mukobwa w'ikizungerezi amusanze mu igaraje akoreramo amutunguye.

Nk'uko umwe yabivuze kuri facebook ngo uyu musore yari yaroherereje uyu mukobwa amafaranga y'itike nk'uko bimaze kumenyerwa mu gihugu cya Kenya ko umusore yoherereza amafaranga umukobwa kugirango azamusure gusa ngo abakobwa benshi iyo bamaze gushyikika aka gafaranga bahindura gahunda umusore agategereza agaheba.

Amafoto agaragaza uyu mukobwa aje gusura uyu musore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Aba bombi bagaragaye bishimye cyane bitera benshi gucika ururondogoro dore ko yaje umusore amaze kwiheba atekereza ko atakije.

Uyu mukobwa ngo yahise amusokana bajya kuganira yiyambariye isarubeti y'akazi.