Dore urutonde rwa Bamwe mu bahanzi Nyarwanda batabashije kurangiza amashuli yisumbuye

Dore urutonde rwa Bamwe mu bahanzi Nyarwanda batabashije kurangiza amashuli yisumbuye

Amashuri bize, uburyo babayeho, ubwoko bw’imodoka batunze,…ni bimwe abakunzi b’abahanzi baba bifuza kubamenyaho. Umuziki ubu ni umwuga nk’indi yose ishobora gutunga abayikora. Bamwe mu bahanzi nyarwanda ubu batunzwe n’ibihangano bakora ntibagize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye.

Hari abaminuje bafite impamyabumenyi z’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza ariko hakaba n’abandi batagize amahirwe yo gusoza amasomo y’amashuri yisumbuye, ariko bose bahuriye ku kuba batunzwe n’ibyo bahanga bikanashimisha ababikunda.

Bamwe muri bo ni aba:…

Nizzo Kaboss

Nizzo Kaboss ni umwa mu bagize itsinda rya Urban Boys aririmbana na mugenzi we Humble G waminuje mu mashuri makuru ariko bombi bakaba batunzwe no gukora umuziki.

Nizzo wiyise Kaboss ntiyabashije kurangiza amashuri yisumbuye kuko yagarukiye mu mwaka wa gatatu yinjira inzira yo kuririmba ubu bukaba ari byo bimufasha kubaho.

Gisa Cyinganzo

Gisa Cyinganzo we yigaga mu kigo cya College de Bethel mu Ruhango, ibijyanye n’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (HEG/History Economy and Geography).

Uyu muhanzi ufite impano yo kuririmba kubera ijwi rye ryiza, yageze mu mwaka wa gatandatu ariko ntiyabasha gutsinda ikizamini cya Leta.

Yahise agarukira aho ntiyanasibira ngo abashe kubona impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye.

Sacha Kate

Sacha Kate na we ni umuhanzikazi n’ubwo nyuma yaje guhagarika umuziki ahinduka icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ubu ukurikirwa cyane kuri Instagram.

Na we ntiyabashije kurangiza amashuri yisumbuye kuko yayahagaritse ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

El Poeta

El Poeta, ni umuraperikazi akaba afitanye umwana n’umuraperi P Fla, we yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Senderi

Umunyadushya Senderi International Hit avuga ko yize amashuri y’imyuga ahitwa i Nyarubuye ahahoze ari muri Kibungo nubwo nyuma yahise ajya mu bindi.

Davis D

Umuhanzi Davis ukora injyana ya Afro Beat, na we ntiyabashije kurangiza amashuri yisumbuye kuko yagarukiye mu mwaka wa Gatanu w’iki kiciro.

Source:Umuseke.RW