Dore urutonde rw'abagabo 7 baciye agahigo ku Isi ku kugira abagore n'abana benshi

Dore urutonde rw'abagabo 7 baciye agahigo ku Isi ku kugira abagore n'abana benshi

Uru ni urutonde rw'abagabo 7 baciye agahigo ku Isi ko kugira abagore benshi, abana benshi n'imiryango migari bakaba baraguye umuryango ku isi.

7. Ziona Channa

Ziona Channa  ni umuhinde ufite amateka yo kugira umuryango munini ku Isi, yabaye umuyobozi w'agatsiko ka gikirisitu 1942, yashakanye n'abagore 39 babyarana abana 94, abakazana 15 n'abuzukuru 33.

6. Francisco Tchikuteny Sabalo

Francisco Tchikuteny Sabalo ni umugabo washatse abagore benshi uzwi cyane muri Angola yapfuye muri Mata 2020 azize indwara ikomeye ya prositate, ikiriyo kitabiriwe cyane. Bwana Francisco yashakanye n'abagore 47 babyarana abana 281.

5. King Sobhuza II

King Sobhuza II yabaye Umwami wa Swaziland hagati ya 1899 na 1982 yayoboye imyaka 82, yarongoye abagore 70 babyarana abana 210, iki gihugu n'ubu kirimo Umwami Mswati III wahinduye igihugu igihugu kikitwa Eswatini 

4. King Abumbi II

Nk'uko tubikesha CNN, Umwami Abumbi II yari Umwami w'Ubwami gakondo mu majyaruguru y'Uburengerazuba bwa Cameroon buzwi nka Bafut. Yari afite abagore 100 n'abana 200, ajya gupfa yaraza abagorebe barumuna be, ba nyirarume n'abandi bene wabo bakurikije umuco wabo.

3. Mohammed Bello Abubakar

Bwana Mohammed Bello nawe ni umugabo wamenyekanye cyane muri Nigeria, n'ubwo mu idini ya Isilamu muri iki gihugu bemerera umuyisilamu kugira abagore bane ariko Bwana Mohammed yarongoye abagore 120. Yatandukanye n'abagore 10, muri aba bose babyaranye abana 203 nk'uko tubikesha NTA,BBC and Mirror.co.uk

2. Moulay Ismail Ben Sharif

Umwami Moulay Ismail ni umwe mu bami bakomeye bayoboye Morocco yabaye Sultan wa Morocco kuva mu1672 kugeza 1727. yayoboye imyaka 55 nk'uko bitanganzwa n'umunyamateka  Busnot ubwo yasuraga Morocco in 1704, uyu Mwami yarongoye abagore 500 babyarana abana 1,171

1. Worthy Mention

Ikintu kitakwirengagizwa muri iyi nkuru, ni ukutavuga Umwami Salomon, dukurikije amateka twumva y'uyu Mwami, avuga ko yarongoye abagore 700 n'inshoreke 300 n'abana benshi batazwi umubare.