Dore urutonde rw'abanyamakuru b'imikino batunze imodoka bayobowe na Clarisse,Rigoga,Nkurunziza n'abandi...

Dore urutonde rw'abanyamakuru b'imikino batunze imodoka bayobowe na Clarisse,Rigoga,Nkurunziza n'abandi...

Mu Rwanda bikunze kugaragara ko itangazamakuru rigifite ikibazo cy'ubushobozi buke haba mu mikorere ndetse n'ubuzima busanzwe dore ko iki kibazo cyageze no mu badepite aho bavuga ko ukuboko kumwe kurwana na Camera ukundi kukarwana no kuzamura ipantalo.

Ibyo ariko ntibibuza ko hari bamwe mu banyamakuru bahembwa agatubutse ndetse bafite ibinyabiziga byabo bwite.

Ku rutonde dukesha ikinyamakuru Funclub byagaragaye ko ku banyamakuru barenga 150 bakora ibijyanye n’imikino, abatunze ibi binyabiziga batarenga 15. Ibi bivuze ko abari munsi ya 10% ari bo batunze imodoka mu banyamakuru.

Ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA, ni cyo gifite abanyamakuru ba siporo benshi batunze imodoka, birumvikana ko ari na bo baza ku isonga mu gufata neza abahakora nk’ikigo cya Leta. Aba bakurikirwa ba Radio 10 abandi bake bakagenda baza inyuma.

Dore abanyamakuru ba siporo batunze imodoka twagiye tugushakira

Habarugira Patrick na Toyota Corona Avensis_2.0

Uyu munyamakuru wa RBA arazwi cyane mu rubuga rw’imikino. Ni umwe muri bake nyine bitwara baje mu kazi ka buri munsi k’imikino aho yibitseho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corona Avensis_2.0, iyi ikaba ubusanzwe iteranyirizwa mu gihugu cy’Ubwongereza ikaba ariko nkuko byumvikana ari iy’ikigo cy’abayapani cya Toyota.

Furaha Jacques na Toyota Yaris Verso

Furaha Jacques wa KT Radio we yahisemo imodoka yo muri ubu bwoko

Umunyamakuru wa Kigali Today na KT Radio Jacques Furaha ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga kuva yatangirira kuri RC Huye kugeza magingo aya. Furaha Jacques na we atunze imodoka y’uruganda rwa Toyota gusa iyi ikaba iteranyirizwa mu gihugu cy’Ubuyapani nyuma yahoo Hirokazu Ikuma ashyiriye hanze uburyo iremwamo.

Kwizigira Claude na Toyota Corolla

Umunyamakuru wa RBA Kwizigira Jean Claude cyo kimwe n’abanyamakuru benshi turi bubone, yahisemo kwifashisha imodoka ya Toyota Corolla mu ngendo ze za buri munsi. Kwizigira watangiriye umwuga i Huye, arazwi mu Rubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda.

Peter Kamasa na Toyota Corolla

Peter Kamasa wa TNT

Umunyamakuru wa The New Times Peter Kamasa, ari mu babimburiye abandi gutunga imodoka mu bakora siporo. Uyu akaba atunze Toyota Corolla agendamo we n’umuryango we.

Rigoga Ruth na Toyota Corolla

Rigoga Ruth Toyota Corolla ni yo imufasha mu ngendo za buri munsi

Undi munyamakuru wa RBA Rigoga Ruth yamenyekanye mu makuru y’imikino ubwo yakoraga kuri KFM akahava aca kuri Radio 10 mbere yo kwerekeza kuri Televiziyo y’igihugu. Rigoga nk’umwe mu banyamakuru bake kandi b’abahanga b’igitsinagore, akazi ke agakora neza yifashishije Toyota Corolla yitwaramo.

Sam Karenzi na Toyota Corolla

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru batakoze ahantu henshi ariko wamenyekanye cyane kuri Radio Salus yanabereye umwe mu bayobozi. Na we ikibazo cy’urugendo yaragikemuye hamwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla.

Sidiq Gakwavu na Toyota Corolla

Sidiq wamenyekanye cyane muri Zoom Sports ni umwe mu babimburiye abandi banyamakuru kwibikaho ibinyabiziga, aho yahisemo Toyota Corolla

Umwe mu banyamakuru barambye kuri Radio 10 Nsengiyumva Sidiq arazwi cyane mu isi y’imikino mu Rwanda. Na we amaze igihe yigendera mu modoka ye ya Toyota Corolla.

Fuade Uwihanganye na Toyota Corolla Hatchback

Umunyamakuru wa Radio 10 akaba n'umutoza w'ikipe y'abanyamakuru ba Siporo Fuade Uwihanganye imbere y'imodoka ye

Undi munyamakuru wa Radio 10 Fuade arazwi cyane mu kogeza imipira yo ku mugabane w’Uburayi. Ahagarariye bagenzi be bakora muri iki cyiciro dore ko we yitwara mu modoka Ya Toyota Corolla Generation ya 12.

Jean Paul Nkurunziza na Toyota Celica

Jean Paul Nkurunziza we yihitiyemo iyo muri ubu bwoko no muri ayo mabara

Umunyamakuru wa siporo ku Isango Star akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul na we nta gihe kinini gishize atandukanye no gutega za moto aho yahisemo kugendera muri Toyota Celica ikorerwa mu gihugu cy’Ubuyapani iyo ku nkomoko. Jean Paul yamenyekanye mu itangazamakuru rya siporo ahantu hatandukanye harimo Flash FM na Contact mbere yo kwerekeza mu Isango Star nanubu akiri.

Clarisse Uwimana na Toyota Celica

Umunyamakuru wa Contact FM Clarisse Uwimana imbere y'imodoka ye

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica ni yo Clamama yahisemo kugendamo

Umunyamakuru wa Contact FM Clarisse Uwimana Aveiro ni umwe mu bafite imodoka ziteye amabengeza mu banyamakuru. Clamama nkuko bamutazira yahisemo na we kugana ku ruganda rw’abayapani ni ko gukurayo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica.

Jean Butoyi na Toyota RAV4

Perezida wa AJSPOR yahisemo ko umuryango we ugenda mu modoka yo muri ubu bwoko

Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda Jean Butoyi na we ntabwo yagiye kure y’abo ayobora dore ko ku ruganda rwa Toyota we yahakuye RAV4 atwaramo umuryango we.

Funclub