Dore urutonde rw'Abaperezida 15 bagiye bapfa bakiri ku butegetsi

Dore urutonde rw'Abaperezida 15 bagiye bapfa bakiri ku butegetsi

Kuri uyu mu bumbe wose w’isi Afurika niyo ifite umubare munini w’Abaperezida bagiye bapfa bakiri ku butegetsi,bamwe bagiye bapfa bishwe n’indwara zitandukanye abandi bakicwa n’abo bahanganiye ubutegetsi.Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe Abaperezida bo mu myaka ya vuba bagiye bapfa bakiri ku butegetsi.

1. Michael Sata

Micheal Sata yari Perezida wa Zambia yapfuye mu mwaka wa 2014 yishwe n’indwara,apfira mu gihugu cy’Ubwongereza.Yapfuye amaze igihe kigera ku myaka 3 ku butegetsi bwa Zambia,apfa afite imyaka 77 y’amavuko.

2. Meles Zenawi

Males Zenawi yabanje kuba Perezida w’igihugu cya Ethiopia nyuma aza kuba Ministiri w’intebe,akaba yarapfuye mu mwaka wa 2012 yishwe n’indwara zandurira mu maraso.Yabeye Perezida kuva mu mwaka wa 1991-1995 nyuma aza kuba Minisistiri w’intebe kuva1995-2012,Males yapfuye afite imyaka 57 y’amavuko apfira mu gihugu cy’Ububiligi.

3.John Atta Mills

John yari Perezida w’igihugu cya Ghana,yapfuye mu mwaka wa 2012 azize indwara ya Cancer yo mu muhogo,John yapfuye afite imyaka 68 y’amavuko. John we yapfiriye mu gihugu cye cya Ghana.

4. Bingu wa Mutharika

Bingu yari Perezida w’igihugu cya Malawi,yapfuye mu mwaka wa 2012 akaba yarishwe n’indwara y’umutima,yapfuye amaze imyaka 8 afite indege agendamo ya Miliyoni 13,26 z’amadorali yari yaraguze mu mwaka wa 2009.Bingu yapfuye afite imyaka 78 y’amavuko.

5. Malam Bacai Sanhá

Malam yari perezida w’igihugu cya Guinea Bissau akaba nawe yarapfuye mu mwaka wa 2012,we yapfuye yishwe n’indwara ya Diabete, agwa i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.Yapfuye afite imyaka 64 mu gihe yari amaze imyaka 2 gusa ku butegetsi.

6. Muammar Gaddafi

Kaddafi yari perezida wi gihugu cya Libye yapfuye mu mwaka wa 2011 akaba yarishwe,Muammar Kaddafi yapfuye amaze imyaka 42 ku butegetsi,yaguye mu gihugu cya Libye apfa afite imyaqka 69 y’amavuko.

7. Umaru Musa Yar’Adua

Musa yari Perezida w’igihugu cya Nigeria,yapfuye mu mwaka wa 2010 mu gihe yari amaze imyaka 3 gusa ku butegetsi, yapfuye azize indwara agwa mu gihugu cya Nigeria afite imyaka 58 y’amavuko.

8. João Bernardo Vieira

Joao yari perezida w’igihugu cya Guinea -Bisaau nawe yapfuye mu mwaka wa 2009 akaba yarishwe,yapfuye amaze imyaka 31 ku butegetsi nawe afite imyaka 69 agwa mu gihugu cye cya Guinea-Bissau.

9. Omar Bongo Ondimba

Omar yari Perezida w’igihugu cya Gabon akaba yarapfuye mu mwaka wa 2009,uyu mugabo yishwe n’indwara ya Cancer yo mu mara agwa mu gihugu cya espanye.Omar yapfuye afite imyaka 69 y’amavuko.

10. Lansana Conté

Lansane yari Perezida w’igihugu cya Guinea yapfuye mu mwaka wa 2008,akaba yarishwe n’indwara,yapfuye amaze imyaka 24 ku butegetsi mugihugu cye cya Guinea,apfa kandi afite imyaka 74.

11. Laurent-Désiré Kabila

Laurent yari Perezida w’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,apfa yishwe n’uwari ushinzwe kumurinda mu mwaka wa 2001,Laurent Desire kabila yapfuye amaze imyaka 4 ku butegetsi.Uyu mugabo yaguye muri Congo apfa afite imyaka 61 y’amavuko.

12. Agathe Uwilingiyimana

Agathe yari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda,yapfuye mu mwaka 1994 apfa y’ishwe muri Genoside yakorewe abatutsi.Agathe akaba yarapfuye amaze umwaka 1 gusa kuri uwo mwanya, apfa afite imyaka 40 gusa y’amavuko.Akaba yaraguye mu Rwanda.

13. Cyprien Ntaryamira

Cprien yari Perezida w’igihugu cy’Uburundi akaba yarapfuye mu mwaka wa 1994 nawe akaba yarishwe ahanuwe mu ndege,Ntaryamira akaba yarapfuye amaze amezi 2 gusa ku butegetsi,akaba kandi yarapfuye afitse imyaka 39 gusa y’amavuko.

14. Juvénal Habyarimana

Habyarimana yari perezida w’u Rwanda,yapfuye mu mwaka wa 1994 nawe yicwa ahanuwe mu ndege,Juvenal yapfuye amaze imyaka 21 ku butegetsi,agwa mu Rwanda.Uyu mugabo kandi yapfuye afite imyaka 57 gusa y’amavuko.

15. Melchior Ndadaye

Ndadaye yari Perezida w’igihugu cy’Uburundi yapfuye mu mwaka wa 1993,uyu mugabo nawe yarishwe ubwo yari amze amezi 3 gusa ku butegetsi, yaguye mu Burundi afite imyaka 40 gusa y’amavuko .