DRC: Abarenga 50 bagwiriwe n’ikirombe barapfa

DRC: Abarenga 50 bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Imvura yaguye muri DRC mu gace ka Kamituga yatumye haba inkangu henshi harimo n’iyatumye ikirombe kigwira abacukuzi, ubu hakaba hamaze kubarurwa abarenga 50 bahasize ubuzima.

Emiliane Itongwa uyobora umuryango utagengwa a Leta witwa Initiative of Support and Social Supervision of Women avuga ko kiriya cyago cyagwiriye abantu ku wa Gatanu taliki 11, Nzeri, 2020 ahagana saa kenda z’amanya(3h00pm).

Itongwa avuga ko hari abacukuzi benshi bari bari mu kazi bacukura baza kugwirwa n’ikirombe kandi abenshi barasize ubuzima.

Nyuma y’uko amakuru asakaye y’uko hari abantu baguye muri kiriya kirombe, ahari benshi baje gutabara ngo barebe ko hari abo bakuramo.

Ikirombe bacukuragamo ni icy’ikigo cy’Abanya Canada kitwa Banro Corporation kuri Kamituga.

News Sky