DRC-Goma: Abarwanyi ba ADF baravugwaho kwica abantu 19 batwika na Kiliziya

DRC-Goma: Abarwanyi ba ADF baravugwaho kwica abantu 19 batwika na Kiliziya

Mu ijoro ryakeye mu mugi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo abarwanyi ba kisilamu bivugwa ko ari abagizi umutwe ADF bishe abantu 19 batwika n’imwe muri Kiliziya z’aho. Bivugwa ko babikoze bihimura ku gitero baherutse kugabwaho n’ingabo za DRC zigamije kubahashya.

N’ubwo ingabo za DRC ziri gukora ibishoboka ngo zirukane imitwe ya gisirikare ikorera muri kiriya gihugu biracyagoye kuyirukana yose

Ubuyobozi bwo muri kariya gace buvuga ko hari abandi bantu benshi bariya barwanyi batwaye bunyago. Abarwanyi ba ADF bamaze imyaka igera kuri 20 bakorera muri kariya gace bakaba bavugwaho kwica no gukura abaturage mu byabo.

N’ubwo ibikorwa bya ADF byitirirwa Islamic State kugeza ubu abahanga ntibaramenya urugero imikoranire hagati y’iyi mitwe iriho.

Abaturage bavuga ko uriya mutwe ukorera no mu mugi wa Beni aho uherutse kwica abaturage barindwi.

Donat Kibwana uyobora Beni avuga ko mu byumweru bike bishize abarwanyi ba ADF bishe abandi baturage 12 mu mudugudu wa Mavete, bakanatwika iduka ry’imiti, urusengero kandi batwara bunyaho abandi baturage.

Kuva ibitero by’ingabo za DRC byatangira kuri uriya mutwe, bivugwa ko umaze kwica abaturage bagera kuri 70.

ADF ikorera mu gice kinini cya Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo