DRC: Umugore yafatanwe, amasasu n’imyenda y’abajepe abijyaniye inyeshyamba zikomoka mu Rwanda

DRC: Umugore yafatanwe, amasasu n’imyenda y’abajepe abijyaniye inyeshyamba zikomoka mu Rwanda

Polisi ya Congo- Kinshasa yataye muri yombi Umugore witwa Nzigira Aimerance wari ugemuriye Inyeshyamba zikomoka mu Rwanda FPP-ABAJYAMUGAMBI amasasu y’ubwoko bw’imbunda ya mashinigani (machine gun) ndetse n’imyambaro ibiri y’abarinda umukuru w’iki gihugu.

Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru, umwe mu bayobozi ba Polisi mu gace ka Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru aravuga ko kuri iki cyumweru taliki 03, Ugushyingo 2019 ahagana saa tanu n’igice z’amanywa, ari bwo polisi yafashe uyu mugore usanzwe atuye mu Mujyi wa Goma.

Ibikoresho bivugwa ko Nzigira yari ajyaniye Col. Dani /Ifoto: Rwandatribune

Uyu mugore ngo yerekezaga ahitwa Gatwiguru muri Teritwari ya Rutshuru aho yari ajyanye ibi bikoresho bya gisirikane ahitwa ku muyobozi wa FPP-Abajyamugambi, Col. Dani.

Ubu Nzigire akaba ari mu maboko ya Polisi ategereje gushikirizwa ubushinjacyaha.