DRCongo : Ambasaderi w’u Butaliyani yishwe arasiwe hafi y'Igoma

DRCongo : Ambasaderi w’u Butaliyani yishwe arasiwe hafi y'Igoma

Uwari uhagarariye u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio yishwe arasiwe mu gitero cyagabwe ku modoka z’umuryango w’Abibumbye.

Ambasaderi Luca Attanasio yarashwe we n’abandi bantu babiri barimo umupolisi wari ushinzwe kumucungira umutekano.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Butaliyani, yashyize hanze itangazo yemeza urupfu rw’uyu wari uhagarariye iki gihugu muri Repubulika Ikaranira Demokarasi ya Congo.

Itangazo rigira riti “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibabajwe no kumenyesha urupfu rw’Amasaderi w’u Butaliyani Luca Attanasio wapfiriye i Goma uyu munsi.”

Ni igitero cyabaye saa yine na 15 (10:15) zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021 cyabereye ahitwa Kanyamahoro, mu bilometero bicye ugana kuri Pariki ya Virunda.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters biratangaza ko abagabye iki gitero bashakaga gushimuta abantu.