Emery yahaye ubutumwa bukomeye Kimenyi Yves

Emery yahaye ubutumwa bukomeye Kimenyi Yves

Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira ya Tusker yo muri Kenya, Emery Mvuyekure yabwiye Kimenyi Yves ko ataje mu butembere mu Rwanda ahubwo aje guhanganira umwanya ubanzamo mu ikipe y’igihugu, ikosa rito yakora azahita amwambura uyu mwanya.

Uyu myunezamu waherukaga guhamagarwa muri Werurwe 2019 ubwo u Rwanda rwari rugiye gukina na Cote d’Ivoire mu gusaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, yongeye kugirirwa icyizere ahamagarwa mu bakinnyi 27 bazifashishwa mu mukino wa Mozambique na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Emery Mvuyekure wageze mu Rwanda ku munsi w’ejo, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ubu ameze neza cyane nta kibazo na kimwe afite, ikibazo cy’amikoro kivugwa bo ngo ntikirageraho.

Yagize ati“meze neza cyane, ndakina mu ikipe yanjye, twe ikibazo cy’amikoro ntikitureba kuko ikipe yacu ni iy’uruganda. Nishimiye kugaruka mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kirekire.”

Yakomeje avuga ko ataje mu butembere ahubwo ko aje gushaka umwanya ubanzamo mu ikipe y’igihugu, bityo ko Kimenyi ashatse yagira ubwoba kuko atazamworohera.

Yagize ati“ntabwo nahamagawe ngo nze gutembera, nje gukina, iyo uje gukina rero uba witeguye gukora cyane kugira ngo ukine. Kimenyi ubwoba bwo ni ngombwa agomba kubugira kuko kuko nje mpamagawe n’igihugu, nje mu kazi ntabwo kuryoshya.”

Emery Mvuyekure yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, harimo AS Kigali, Police FC yavuyemo yerekeza muri APR FC nayo batandukanye umwaka ushize ubwo yajyaga muri Kenya mu ikipe ya Tusker.