Eric Nshimiyimana yavuze ko byari bigoye ko Mashami Vincent amenya ko Rashid kalisa afite imvune kuko atoza atarakinnye umupira

Eric Nshimiyimana yavuze ko byari bigoye ko Mashami Vincent amenya ko Rashid kalisa afite imvune  kuko atoza atarakinnye umupira

Umutoza wa AS Kigali,Eric Nshimiyimana,yatangaje ko umukinnyi we Kalisa Rashid yavunitse ariko umutoza w’Amavubi Mashami Vincent avuga ko afite ikibazo cy’imitekerereze ibintu avuga ko byatewe nuko uyu mutoza mugenzi we atakinnye umupira.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gusezererwa na CS Sfaxien, umutoza wa AS Kigali yavuze ko Kalisa Rashid afite imvune atari ikibazo cy’imitekerereze aho yemeje ko Mashami Vincent atabyumva kuko atakinnye umupira.

Ati"Icyo kibazo cy’imitekerereze ntacyo Kalisa Rashid bafite, ni imvune yari afite, njyewe nakinnye umupira nshobora kumwumva ariko umuntu utarakinnye umupira ntabwo yamwumva.

Yakomeje avuga ko Kalisa Rashid we nk’umukinnyi yumvaga akeneye gufasha ikipe y’iguhugu ari nayo mpamvu yakomezaga gukina afite imvune.

Ubwo Amavubi yari avuye muri CHAN, Mashami Vincent yabajijwe impamvu yakomezaga gukinisha Kalisa Rashid kandi bigaragara ko atarangizaga umukino kubera imvune.

Yasubije ko yamukinishaga kuko yabonaga ameze neza ndetse ko n’abaganga babaga bamubwiye ko nta kibazo ahubwo Kalisa Rashid ashobora kuba afite ikibazo cy’imitekerereze.

Icyo gihe yagize ati “Twamukinishaga kuko yatwerekaga ko ameze neza, yabaga yitoje neza, imyitozo yose Rashid yabaga ari hejuru, n’ikimenyi menyi inshuro zose mwamubonye asohoka nta buvuzi na bumwe yigeze akorerwa kuko bwaracyaga imyitozo yose akayikora kurusha abarangije umukino cyangwa abatigeze bajya no mu kibuga.

Niyo mpamvu navuze ko ikibazo cya Rashid gishobora kuba ari imitekerereze (Psychological). Na we ubwe uramubaza ufite ikihe kibazo, ati nta kibazo mfite gusa mu mukino hari iminota igeramo nkumva ukuguru kwanjye kubuze imbaraga, wabaza abaganga ubuvuzi bamukoreye bati ntabwo ndetse nta n’ubuvuzi akeneye kuko nta kibazo afite, nk’umutoza ukuvuga ngo nzamureba ejo mu myitozo, mu myitozo ugasanga ameze neza nkavuga nti se simukinishe kuko abantu bavuze? Njye namukinishaga nziko ari 100%.”