FERWAFA igiye kugabanya amafaranga yahembwaga abakozi mu rwego rwo kongerera ubushobozi umupira w'amaguru mu Rwanda

FERWAFA igiye kugabanya amafaranga yahembwaga abakozi mu rwego rwo kongerera ubushobozi umupira w'amaguru mu Rwanda

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa butangaza ko nyuma yo guhura n’impuguke zaturutse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, barasanze hari byinshi byo gukora birimo kugabanya amafaranga yagendaga mu bakozi b’iri shyirahamwe.

Hashize icyumweru mu Rwanda hari impuguke mu Rwanda zaturutse ku mugabane w’Uburayi, aho zagiranye ibiganiro n’abantu bose bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru kuva kuri Minispoc ukagera ku bafana,igikorwa cyaje gusozwa n’umwiherero n’abayobozi ba Ferwafa washojwe kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019.

 

Ubwo aya mahugurwa yasozwaga, Perezida wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatangaje ko hari ingingo enye basanze bagomba kuzashyiramo imbaraga, zirimo Imiyoborere, gukurura abafatanyabikorwa, kuzamura impano no guteza imbere shampiyona.

Ati: “Twungukiyemo byinshi harimo guhindura imyumvire nyuma yaho baduhaye buri kimwe twagakwiye kwitaho nk’itangazamakuru, amakipe, abafana. Byarangiye dusanze twaribeshyaga ko hari aho tugeze kandi tugifite byinshi byo gukora.”

Twihaye ibintu bine byo gushyiramo imbaraga ngo duhindure isura y’umupira wacu.

Mu bintu bigeye guhinduka muri Ferwafa harimo kugabanya amafaranga yajyaga mu bakozi n’ubuyobozi nyuma yaho basanze iri shyirahamwe rikoresha ingengo y’imari muri iki cyiciro kandi mu byukuri ubushobozi buke buhari bwagakwiye gushyirwa mu mitegurire n’abakinnyi mu kibuga.

Hagiye gutegurwa uburyo abakiri bato bazajya batangira gutegurwa bakiri mu mashuri abanza mu rwego rwo kugira ikipe y'igihugu ikomeye

Muri iki cyiciro ngo uretse igabanya ry’abakozi Ferwafa yatangiye, hari na gahunda yo kugabanya ibyagendaga ku bayobozi ngo haboneke ubushobozi burenze buzajya mu mupira wo mu kibuga.

Aha kandi, Ferwafa ivuga ko igiye gukorana na minisiteri y’Uburezi muri gahunda ya Fifa, ngo habe hategurwa amarushanwa ahoraho y’abari munsi y’imyaka 12 na 14, yaza yiyongera kuri gahunda za U 15 na U 17 zari zisanzwe zaratangijwe n’iri shyirahamwe.

Mu bijyanye na shampiyona, Perezida Sekamana yatangaje ko kuri ubu bari gutekereza ku nyigo yo kongera guhatana muri shampiyona(competition) dore ko uburyo yakinwaga butatumaga bibaho. Aha, harimo ko nyuma y’uko amakipe amaze gukina imikino ibanza n’iyo kwishyura, hajya hafatwa amakipe ya mbere agakina ukwayo n’ayaje inyuma agakina ukwayo kugira ngo amakipe ari ku rwego rumwe abe ari yo ahura.

Mu bijyanye no gushaka ubushobozi ubuyobozi bwa Ferwafa bwatangaje ko bwatekereje ku buryo ku buryo ku bibuga hajya hatekerezwa ibindi bintu byakurura abantu birenze umupira usanzwe, bityo abafaba bamara kuba benshi bikazatuma n’umupira ubona abaterankunga.

Impuguke za UEFA zahuye na Minisitiri wa Siporo mu ntangiriro za kino cyumweru