FERWAFA yabwiye Rayon Sports ko itazayishyurira ibihumbi 160 by’amadolari yaciwe na CAF kubera kubura TV

FERWAFA yabwiye Rayon Sports ko itazayishyurira ibihumbi 160 by’amadolari yaciwe na CAF kubera kubura TV

FERWAFA yamaze gukurira inzira ku murima Rayon Sports,iyimenyesha ko atari yo igomba kwirengera kwishyura akayabo k’ibihumbi 160 by’amadolari y’Amerika kubera kunanirwa kubona televiziyo yo kwerekana imikino y’amatsinda ndetse na ¼ cya CAF Confederations Cup y’umwaka ushize.

Mu ibaruwa ndende umunyamabanga wa FERWAFA,Uwayezu Francois Regis yandikiye Rayon Sports,yayimeneyesheje ko yari ibizi neza ko izajya icibwa ibihumbi 40 by’amadolari kuri buri mukino werekamwe na Supersport ariyo mpamvu ikwiriye kwishyura aya mafaranga.

Uwayezu yabwiye Rayon Sports ko buri baruwa CAF yandikaga mbere y’umukino wa CAF Confederations Cup,babibamenyeshaga ariyo mpamvu batazigera bayishyurira aya mafaranga.

Mu kiganiro umunyamategeko wa Rayon Sports,Maitre Zitoni yahaye Radio 10 ku munsi w’ejo,yavuze ko bizeye ko FERWAFA izishyura aya mafaranga kuko ariyo yari ishinzwe gushaka TV yerekana imikino ya CAF Confederations Cup.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,Rayon Sports yari itegereje akayabo k’ibihumbi 210 by’amadolari ya US yatsindiye mu mwaka w’imikino ushize kubera ko yageze muri ¼ cy’imikino ya CAF Confederations Cup,yatunguwe no kubona ihawe ibihumbi 30 by’amadolari gusa,ibwirwa ko andi asigaye yayakaswe kubera ko itabonye Televiziyo yerekana imikino 3 yakiriye mu rugo ndetse n’uwa ¼ cy’iyi mikino,igashakirwa Supersport yagombaga kwishyura ibihumbi 40 by’amadolari kuri buri mukino.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports :