FERWAFA yagize icyo ivuga kuri kahunga y'ibilo 10 yarangije igihe yahawe abatoza b'ijabo ryawe Rwanda

FERWAFA yagize icyo ivuga kuri kahunga y'ibilo 10 yarangije igihe yahawe abatoza b'ijabo ryawe Rwanda

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’ibyavuzwe ko Ijabo Ryawe Rwanda ryahaye abatoza ibiribwa byarangije igihe, bahamya ko atari byo ariko bakemera ko byabitswe nabi.

Mu kiganiro Rirarashe cya RadioTv1, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yavuze ko ibiribwa byahawe abatoza b’amarerero bitarangije igihe nkuko byakomeje kuvugwa.

Ati “Mbere na mbere icyo twavuga, ni uko hari ibiribwa twahaye Ijabo Ryawe Rwanda byatanzwe na UAP. Imifuka yatanzwe ya kawunga, harimo amatariki abiri.
Kuba byaratanzwe byararangije itariki ntabwo ari byo. Hariho itariki ya 26/02/2021 kandi ntiragera. Ibindi biriho tariki ya 26/03/2021 kandi nayo ntiragera.”

Gusa uyu Munyamabanga yemera ko byabitswe nabi, bikaba byarabaye intandaro yo kuba bimwe muri ibyo biribwa byarangiritse.

Ati “Ntabwo FERWAFA yari ifite gahunda yo gutanga ibiryo byangiritse. Ikibazo kimaze kumenyekana, twagiriye inama abo mu Ijabo Ryawe ko bahagarika kubitanga.”

Uyu muyobozi yanavuze ko ibiryo byahawe Ijabo Ryawe Rwanda, ari ibyari byasagutse ku byo UAP yahaye FERWAFA ariko bakabona hasigaye bike bitakwira abandi banyamuryango, hanyuma haza gufatwa umwanzuro ko ibyo byasagutse ari bo byahabwa.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA (Food and Drugs Agency), Dr Charles Karangwa, aganira na IGIHE yavuze ko kawunga ishobora kwangirika mbere y’igihe cyateganyijwe ko izarangirira bitewe n’uburyo yabitswemo.

Ati “Ibirirwa bitararangiza igihe ntacyo byatwara umuntu ariko biterwa n’ibyo ari byo. Kuri kawunga birihariye, biragoye ko hari kawunga yakorewe mu Rwanda cyangwa imaze minsi mu Rwanda itararibwa ngo ntigire ikibazo.”

“Ntabwo yo bisaba kureba igihe izarangirira, ahubwo harebwa uburyo yabitswemo, hagasuzumwa niba nta kwangirika kwabayemo bitewe n’ubukonje cyangwa ubundi buryo yabitswemo. N’icyumweru kimwe kirahagije ngo yangirike bitewe n’aho yabitswe.”

Gusa n’ubwo aba bayobozi bavuga ibi, abatoza b’amarerero bo bavuga ko bibabaje kuba barahawe ibiryo byangiritse kandi byari bimaze igihe mu bubiko babizi neza ko bishobora kwangirika.

Umunyamabanga wa FERWAFA avuga ko ibyatanzwe bitararenza igihe wenda byabitswe nabi

Ububiko bw'ibiribwa Ijabo Ryawe Rwanda yahawe na FERWAFA