FERWAFA yamaze guhakanira Rayon Sports ko itazabona Stade amahoro

FERWAFA yamaze guhakanira Rayon Sports ko itazabona Stade amahoro

Rayon Sports yamaze gukurirwa inzira ku murima ko itazabona Stade amahoro i Remera kuko irimo gukorerwamo indi mirirmo.

Rayon Sports yari yasabye FERWAFA kuzakirira Musanze FC kuri stade Amahoro i Remera ku mukino wa 27 wa shampiyona mu masaha y'umugoroba kuko azaba ari umunsi w'imibyizi ariko ubusabe bwayo ntibwemewe ngo kuko Stade itazaboneka.

Umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17/05/2019 kuri Stade ya kigali i Nyamairambo ku isaaha y'isaa cyenda n'igice.

Rayon Sports yari yifuje ko uyu mukino wabera kuri Stade amahoro i Remera mu rwego rwo kwinjiza abafana benshi ndetse yumvikana na Musanze FC ko izayishyura ibyo yakoresha byose kuko umukino wari kuzaba n'ijoro ariko ntibyashobotse.

Si ubwa mbere Rayon Sports yifuje Stade amahoro ntiyibone kuko no mu mwaka ushize ubwo yari mu mikono nyafurika yigeze kuyisaba ariko ntiyayibona.

Kugeza ubu Stade igomba kwakira uyu mukino ni Ragional i Nyamirambo ku isaaha y'isaa 15h30 nkuko byari bimeze.

Rayon Sports iriguhanganira igikombe na APR FC nubwo iri ku mwanya wa mbere mu gihe yatakaza imwe mu mikino 3 isigaje APR FC ikayitsinda yatakaza igikombe kuko imwe ifite amanota 63 indi ikagira 62.

Rayon Sports ntikibonye Stade amahoro