Ferwafa yashimye APR FC ku iyubahirizwa ry’ibisabwa ngo yitabire imikino ya CAF

Ferwafa yashimye APR FC ku iyubahirizwa ry’ibisabwa ngo yitabire imikino ya CAF

Komisiyo ishinzwe kugenzura niba amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe impushya zo kwitabira amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yashimiye APR FC uburyo byose yabishyize ku murongo.

Iyi komisiyo yashyizweho na FERWAFA, yasuye ahakorera APR FC ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere, ireba ko yujuje ibisabwa na CAF mbere y’uko ikipe ihabwa uruhushya rwo kwitabira irushanwa rya Champions League.

Kayiranga Vedaste uyoboye iyi komisiyo yashimiye iyi kipe ko ifite aho ibarizwa ndetse yujuje ibisabwa kugira ngo izitabire amarushanwa mu mwaka w’imikino wa 2020/21 nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa internet rw’ikipe y’ingabo.

Ati ”APR FC nk’ikipe ifite aho ibarizwa kandi heza bitandukanye n’andi makipe rimwe na rimwe dusura tukabura aho akorera, ibyo turabibashimiye. Si ubwa mbere tubasuye, n’ubushize twaraje turagenzura kandi dusanga byose byuzuye neza.”

Umunyamategeko wa FERWAFA, Karangwa Jules, yabwiye ubuyobozi bwa APR FC bwari burangajwe imbere na Visi Perezida wayo, Maj Gen Mubaraka Muganga, ko “ibisabwa cyane kugeza ubu ni ikibuga cyo kwakiriraho imikino cyemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’icy’imyitozo ikipe yasuye ishobora gukoreraho imyitozo.”

“Hari kandi ubuzima gatozi bw’ikipe, abakozi b’ingenzi bagize ubunyamabanga bukuru bw’ikipe mu rwego rwo kunoza imikorere nk’Umunyamabanga Mukuru, ushinzwe imari, ushinzwe amakipe y’abana n’ushinzwe umutekano ufasha ikipe mu gihe yakiriye imikino.”

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yasabye FERWAFA ko amakipe azasohokera Igihugu agomba kuba yujeje ibisabwa bitarenze tariki 20 Ukwakira 2020 kugira ngo yemererwe kwitabira amarushanwa Nyafurika.

Komisiyo ishinzwe kugenzura amakipe yasuye APR FC aho ikorera ku Kimihurura