Gangi mu ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye na Mirafa

Gangi mu ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye na Mirafa

Nyakwigendera Hategekimana Bonaventure wamenyekanye nka Gangi, myugariro wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, ari ku rutonde ry’abakinnyi 11 beza bakinanye na Nizeyimana Mirafa ubu ukinira ikipe ya Rayon Sports.

Nizeyimana Mirafa n’ubwo ari muri Rayon Sports, yanyuze mu makipe atandukanye arimo Marines, Etincelles, Police FC, APR FC na Rayon Sports akinira uyu munsi.

Mu ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye yahaye ISIMBI, igaragaramo bamwe mu bakinnyi bakinanye ubwo yari mu ntangiriro z’urugendo rwe muri ruhago, nka Gangi bakinanye muri Marines ndetse na Kaburuta bakinanye muri Etincelles. Ubundi usanga abenshi mu bakinnyi iyo bagiye gukora uru rutonde baba biyibukira abo mu makipe baherukamo.

Abandi bagaragara kuri uru rutonde, ni abo bakinanye muri Police FC, APR FC ndetse bakaba barakomezanyije muri Rayon Sports.

Dore y’abakinnyi 11 beza bakinanye na Nizeyimana Mirafa

Umunyezamu:Kimenyi Yves(muri APR FC na Rayon Sports)

Ba myugariro:Michel Rusheshangoga(APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende(APR FC), Hategekimana Bonaventure Gangi(Marines), Rugwiro Herve(APR FC na Rayon Sports)

Abakina hagati: Nizeyimana Mirafa, Mugiraneza Jean Baptiste Migi(APR FC), Kaburuta(Etincelles), Nshuti Dominique Savio(APR FC)

Ba rutahizamu: Mico Justin(Police FC) na Danny Usengimana(Police FC)

Mirafa byibuze muri buri kipe yanyuzemo yagiye abonamo umukinnyi muri 11 beza bakinanye