Gasabo: Ahari ikibuga cya FERWAFA hari kubakwa Inzumberabyombi igezweho yitwa Kigali ARENA

Ahari ikibuga cya FERWAFA ubu hari kubakwa Inzu igezweho ya Basketball,na Volley ball iri ku rwego rwo hejuru ku buryo izakira abantu benshi.Iyo nzu mbera byombi ikaba yitwa Kigali Arena.

Gasabo: Ahari ikibuga cya FERWAFA hari kubakwa Inzumberabyombi igezweho yitwa Kigali ARENA
Kigali ARENA

Ahari ikibuga cya FERWAFA ubu hari kubakwa Inzu igezweho ya Basketball,na Volley ball iri ku rwego rwo hejuru ku buryo izakira abantu benshi.Iyo nzu mbera byombi ikaba yitwa Kigali ARENA.

Aho iyi nzu irikubakwa hari ikibuga cya FERWAFA cyakiraga imikino myinshi ndetse harimo n’iyicyiciro cya kabiri,amakipe y’abana bakiri bato ndetse n’abandi bose bashakaga kuhakorera imyitozo. 

Iyi nzu mberabyombi byitezwe ko izajya ikorerwamo ibikorwa binyuranye birimo ibitaramo by'abahanzi, imikino inyuranye ndetse n'ibindi bikorwa bijyanye n'imikino n'imyidagaduro.Iyi nzu ije gusubiza ibibazo byibazwaga cyane n'abahanzi bahamyaga ko batabona aho gukorera ibitaramo hahagije dore ko iyi yo yaba ifite byibuza imyanya ibihumbi icumi by'abantu bicaye neza.                         

Pariking yari imaze iminsi yubatswe nayo yongeye gusenywa kugira ngo umwanya uzajyamo iyo nzu ugaragare neza.

Imirimo yo kubaka iyi nzu irarimbanyije ndetse bigaragara ko mu minsi iri mbere iraba imaze kuzamuka kuko irikubakwa vuba.

    Imbere ni gutya izaba iteye ku buryo izakira ibihumbi icumi

               Inyuma naho ni gutya hazaba hateye

                  Kigali ARENA ni uku izaba iteye