Gasabo-Gisozi: Sylvia yakubitiwe mu kabari katemewe kubera covid-19,imodoka y'Umurenge imujyanye kwa muganga na yo imuta mu nzira

Gasabo-Gisozi: Sylvia yakubitiwe mu kabari katemewe kubera covid-19,imodoka y'Umurenge imujyanye kwa muganga na yo imuta mu nzira

Ibi byabaye kuri uyu wa 29/05/2020 mu murenge wa Gisozi ,Akagari ka Ruhango umudugudu wa Rukeri , ubwo uwitwa Uwizeyimana Sylvia yakubitwaga ,Ari mukabari kuwitwa Clrarise, arikunywa inzoga batabaza imodoka y'umurenge ikamujyana ivugako imujyanye kwa muganga bagatungurwa no kumusanga bamutaye mu nzira Kandi yavunitse ukuboko.

Hakunze kumvikana amajwi y'abaturage bavuga ko mu murenge wa Gisozi ,utubari ducuruza inzoga n'ijoro mu gihe amabwiriza ya guverinoma y'u Rwanda  abibuzanya muri ikigihe cyokwirinda icyorezo cya covid-19,ariko muri Gisozi utubari tukaba dukomeje kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19.

Abaturage bavugako batabaje ubuyobozi bw'umurenge wa Gisozi bukaza bakabaca amande, ariko bugasa nkaho bubahaye uburenganzira bwo gukora kuko iyo utanze amande akomeza gucuruza.

Hanga dukesha iyi nkuru yaganiriye na Sylivia wakubitiwe mu kabari agira ati:''Nakubitiwe mu kabari kuwitwa Clarisse, n'ushinzwe umutekano wa Clarisse we witwa  Sindikubwabo Claude ,bakunda kwita Kazungu ,anziza ko nanze ko dutahana Kandi ngo yanguriye inzoga, ariko icyambabaje nuko umurenge wantabaye hanyuma bakajyana nyir'akabari kuruhande bakavugana, ubundi bakashyira mu modoka y'umurenge bavuga ko bajyanye kwa muganga ,bagera mu nzira bakahanta ,hari ku isaha ya saa Saba z'ijoro we bakamusiga ari gucuruza''.

Uwamahoro Pierre Damien nawe wakubitiwe muri ako kabari aje gutabara,yavuze ko batumva impamvu uyu Clarisse acuruza akabari Kandi ubuyobozi bw'Umurenge bubizi ,icyatubatabaje batubwira ko bamuciye amande, nkaho kumuca amande bimuha uburenganzira bwo gucuruza inzoga no gukubita abantu ntahanwe.

Yagize ati:''Ntibyumvikana ukuntu dukubitwa buri munsi mukabari gakora muburyo bunyuranyije n'amategeko, ariko ntahanwe ,twatabaza ubuyobozi aho gufata nyir'akabari ahubwo bagafata abakubiswe bakabajyana, nyir'akabari ntahanwe nkaho amategeko atamureba.

Iki kinyamakuru cyavuganye n'unyamabanga nshingwabikorwa wa Gisozi MUSASANGOHE Providence niba guca umuntu amande bimuha uburenganzira bwo kuguma gucuruza inzoga Kandi amabwiriza yo kwirinda covid19.Yagize ati"Nk'ubuyobozi ntabwo twabura guhana umuntu twumvise ko atubahiriza amategeko ,Kandi uwo Clarisse duherutse kumuca amande". 

Umuyobozi wa police ya Gisozi  bivugwa ko yatabaye abo baturage yavuze ko ntabyo azi.