Gasabo-Jabana:RIB yataye muri yombi umusore washakaga kwicisha se wabo ngo atware imitungo ye

Gasabo-Jabana:RIB yataye muri yombi umusore washakaga kwicisha se wabo ngo atware imitungo ye

Kuri uyu wa 21 Nzeri 2020 urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB bwataye muri yombi abasore 2 Niringiyimana Theoneste ufite imyaka 18 wagambaniye se wabo Nyandwi Laurent ngo yicwe na Habumugisha Emmanuel ufite imyaka 15 kugirango bigarurire umutungo we. Batuye mu mudugudu wa Murama ,akagali ka Kabuye ,Umurenge wa Jabana Akarere ka Gasasabo.Bakurikiranyweho icyaha cy'ubwinjiracyaha mu bwicanyi bw' umucuruzi Nyandwi Laurent.

Nyandwi Laurent warugiye kwicwa yabwiye hanga.rw dukesha iyi nkuru ko yatangajwe no kumva ko yagambaniwe na  Niringiyimana Theoneste abereye se wabo akaba ari nawe wamukuye iwabo mu cyaro ngo aze amufashe gucuruza butike nawe abashe kwiteza imbere.

Ati" natangajwe no kumva ko theoneste nakuye mucyaro iwacu nkamushingira boutique yarangiza akagambana ngo banyice atware imitungo yanjye".

 Dr.Murangira B.Thiery umuvugizi w'umusigire wa RIB yemeje aya makuru yitabwa muri yombi ryaba basore.

Ati" Yego ayo makuru niyo RIB yafashe  Niringiyimana Theoneste na Habumugisha Emmanuel  bakurikiranyweho icyaha cy'ubwinjiracyaha mu kwica umucuruzi witwa Nyandwi Laurent w'inyaka 24 y'amavuko".

Yakomeje avuga ko abo basore bafungiye kuri station ya police ishami ya Gatsata.

Umuvugizi wa RIB yasoje asaba abanyarwanda bafite amashyari kuyareka ndetse bakareka no kwihorera ngo kuko uzabigerageza wese ntaho azahungira ubutabera kuko ubushobozi bwo guta muri yombi uwariwe wese uzagerageza kunyuranya n'amategeko burahari.

Mu gihe urukiko rwabahamya icyaha  cy'ubwinjiracyaha mu kwica ari nacyo bakurikiranyweho  bahabwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 25.