Gasabo-Remera:Nzeyimana Theogene wari Perezida Dream Fighters Taekwondo Club yitabye Imana azize abagizi ba nabi

Gasabo-Remera:Nzeyimana Theogene wari Perezida Dream Fighters Taekwondo Club yitabye Imana azize abagizi ba nabi

Amakuru dukesha FunClub avuga ko wayoboraga ikipe ya ya Dream Fighters Taekwondo Club Nzeyimana Theogene yitabye Imana kuri uyu wa gatatu azize abagizi ba nabi bamwambuye bakakanamwica.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Gicurasi, aho Nzeyimana yaje gutegerwa ku muhanda wa kaburimbo uba hepfo yo mu Migina uvuye kuri Sports View, ubwo yarimo ataha agana iwe.

Umurerwa Nadège umwana wa nyakwigendera na we asanzwe akina Taekwondo

Aba, ngo bamuteze baramwambura, bamukubita ikintu mu mutwe bamusiga aho ari intere, abahamukuye bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana akihagera.

Nzeyimana Theogene yari perezida wa Dream Fighters Taekwondo Club isanzwe ari yo ya mbere muri Junior Category ikaba ihora muri eshatu za mbere mu marushanwa hafi ya yose abera mu Rwanda.

Uyu mubyeyi wapfuye kandi ni Papa w’Umurerwa Nadège, watwaye shampiyona ya Taekwondo mu bagore, aho yanabaye MVP muri ANOCA Zone V yabereye i Huye, birumvikana ko ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya  ya Taekwondo.