Gasabo:Abagabo batatu bakurikiranweho kwiba ibikoresho byo mu nzu kuri Noheli

Gasabo:Abagabo batatu bakurikiranweho kwiba ibikoresho byo mu nzu kuri Noheli

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bujura bw’ibikoresho byo mu nzu, bagiye biba mu baturage batandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Aba bagabo bivugwa ko bafashwe mu Cyumweru gishize barimo umushoferi w’imodoka itwara abagenzi ‘Tax Voiture’ n’umumotari uvuga ko yabanaga n’uyu ukekwaho ubujura.

Undi mugabo ukomoka mu Karere ka Rusizi wemera ko ariwe wibaga ibikoresho byo mu nzu birimo televiziyo na Gaz, yabwiye itangazamakuru ko yatoboraga inzu z’abaturage akabiba.

Ati “Nagiye ninjira mu nzu z’abaturage nasanga nta muzamu urimo ngatobora nkinjira mu nzu ngatwara televiziyo cyangwa ibikoresho byo mu gikoni.”

Akomeza avuga ko yari afite icyuma akoresha atobora inzu cyangwa afungura inzugi. Gusa ngo yatwaraga ibiri hafi nko mu gikoni cyangwa mu ruganiriro.

Kugeza ubu ngo yari amaze kugurisha televiziyo esheshatu imwe muri zo akaba yarayigurishaga hagati y’ibihumbi 100Frw na 500Frw.

Yafashwe n’abaturage mu rugo yari yagiye kwibamo mu Kagari ka Karuruma muri Gasabo, ari naho yari akunze kwiba ibi bikoresho dore ko ariho yari atuye.

Umushoferi n’umumotari bose bemera uruhare rwabo mu bujura bwakorwaga n’uyu mugabo, bagahamya ko n’ubwo bamutwaraga n’ibyo yibye ariko banyuzagamo bakamugira inama mu bihe bitandukanye.

Umumotari yagize ati “Nabanaga na we, rimwe arampamagara ari saa kumi n’imwe za mu gitondo ngo nze mutware, ndagenda ndamufata muzana mu rugo afite televiziyo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko ibyaha by’ubujura bw’ibikoresho byo mu rugo bikomeje kugenda bifata indi ntera, ari nayo mpamvu inzego zishinzwe umutekano zikoresha imbaraga nyinshi mu guhashya aba bajura.

Aba bagabo bari gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), baramutse bahamwe n’icyaha cy’ubujura bahanishwa ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko ‘umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.