Gasabo:Abaturage batunguwe no kubona abafatiwe mu cyuho bakuramo inda umukobwa bagaruka badafunzwe

Gasabo:Abaturage batunguwe no kubona abafatiwe mu cyuho bakuramo inda umukobwa bagaruka badafunzwe

Abaturage batanze amakuru muburyo bwo gukumira icyaha kitaraba hafatwa abagore 2 bari bafite umugambi wo gukuriramo inda umukobwa utwite inda y'amezi 3,batungurwa nuko bagarutse badafunzwe.

Mu murenge wa Jali wo mu karere ka Gasabo ,mu mujyi wa Kigali, abaturage batanze amakuru mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, batungurwa no kubona abo batanzeho amakuru bahise barekurwa .

bavuze ko batanze amakuru ku mukobwa w'imyaka 20 umaze imisi 3 ategereje gukurirwamo inda n'abagore 2 bazwi ku mazina,  Mukeshimana n'undi uzwi ku izina rya Mama Sando ,aba bagore ngo baciye amafaranga ibihumbi 30,000frs uyu mukobwa, nk'uko babyiyemerera.

Byarangiye uwo mugambi mubisha uburijwemo ku makuru yatanzwe n'abaturage, aba bombi yaba uwari utegerejwe gukurirwamo inda,yaba naba bagore bakiriye amafaranga y'uwo bashakaga gukuriramo inda,kuko byamenyekanye mu buyobozi. 

Abaturage batunguwe no kubona bagarutse mu minota itageze no kuri 30.

Hanga.rw dukesha iyi nkuru yaganiriye, nuwo bari bagiye gukuriramo inda, ndetse n'abari bafite uwo mugambi mubisha wo gukuramo inda, bose bemeraga ko bari bagiye gukora icyaha n'ubwo cyaburijwemo.

Abaturage baganiye na hanga.rw bavuze ko ntacyo barenzaho nyuma yo gutanga amakuru ku nzego z'umutekano bakabona bisa nk'aho amakuru yabo ntacyo yamaze kandi n'abari bagamije gukora icyaha babyiyemereraga.