Gatarayiha wari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports yapfuye

Gatarayiha wari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports yapfuye

Gatarayiha Seleman w’imyaka 88 wari umufana wa Kiyovu SC, akaba n’umwe mu bafana babiri bakuze kurusha abandi b’iyi kipe, yapfuye azize uburwayi.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje inkuru y’urupfu rwa Gatarayiha kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama.

Bati “Inkuru y‘akababaro umwe mu bafana, umukunzi w’igihe kirekire Muzehe Gatarayiha yitabye Imana, Imana imwakire mu bayo, kandi ibe hafi y’umuryango asize.”

Gatarayiha Seleman ni umwe mu bafana babiri bari bakuru muri iyi kipe akaba ari umwe mu batangiranye n’iyi kipe ubwo yashingwaga mu mwaka wa 1964.

Perezida w’abafana ba Kiyovu Minani Hemed yavuze ko umuryango wa Kiyovu ubuze umwe mu bafana bayo bakomeye wayibaye hafi mu bihe bikomeye.

Ati “Abakunda kuza kureba umupira baramuzi yari mukuru ariko nta mukino n’umwe wa Kiyovu yakinaga ntaze kureba, yemeraga agafata imbago akaduherekeza no mu Ntara, abakunzi ba Kiyovu tubuze Intwari.”

Avuga ko hari icyo bazajya bamwibukira nko kuba atarigeze “Atererana iyi kipe haba mu bihe bikomeye yifuzaga gutera inkunga iyi kipe, Imana imwakire mu bayo.”

Gatarayiha yari umufana wa kabiri mukuru mu bakunzi ba Kiyovu kuko atabarutse yari afite imyaka 88 mu gihe hari undi witwa Muhamedi Ntare ufite imyaka 89.

Perezida w’abafana ba Kiyovu yasabye abakunzi b’iyi kipe kwifatanya n’uyu muryango bawufata mu mugongo baboherereza ubutumwa bwo kubereka ko bari kumwe na bo.

Hemmed yavuze ko uyu musaza yari amaze iminsi arwaye nyuma bakaza kumujyana mu bitaro bya CHUK, ari na ho yaguye nyuma y’iminsi ibiri.

Biteganyijwe ko aza gushyingurwa uyu munsi, gusa umuhango wo kumushyingura ukaza kwitabirwa n’abantu batarenze 30, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Gatarayiha wari ufite imyaka 88 na Muhamedi Ntare ufite imyaka 89, batangiranye na Kiyovu