Gen. Mubaraka agiye guhangana n’abamotari bareka akazi bakajya gukina ibiryabarezi

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba, Gen. Mubarak Muganga, yabwiye abamotari ko agiye guhangana na bamwe muri bo bareka akazi bakajya gukina umukino w’amahirwe wahawe akabyiniro k’ikiryabarezi.

Gen. Mubaraka agiye guhangana n’abamotari bareka akazi bakajya gukina ibiryabarezi

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba, Gen. Mubarak Muganga, yabwiye abamotari ko agiye guhangana na bamwe muri bo bareka akazi bakajya gukina umukino w’amahirwe wahawe akabyiniro k’ikiryabarezi.

Ibi yabitangarije kuri Stade ya Kigali, kuri uyu wa Mbere mu nama yagiranye n’abamotari bakorera mu Karere ka Nyarugenge yari igamije kubashishikariza kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ubu butumwa Gen. Mubaraka, yabugejeje ku bamotari nyuma y’aho bamwe muri bo bamugaragarije ko umukino w’ikiryabarezi uri mu kidindiza iterambere ryabo cyane ko hari n’abareka akazi bakajya kuwukina kugira ngo barebe ko amafaranga bakoreye ku munsi yakwiyongera ahubwo bikarangira na yo kiyariye.

Yagize ati “Ibiryabarezi turaza kubisubiramo ariko umumotari nzabona ahagaze ku kiryabarezi we muramumpaye? Ubu rero ngiye gucungana n’umumotari ku kiryabarezi, rwose abamotari rero bagiparika ku kiryabarezi mbibasabe rwose mukireke.”

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu uba wabyutse igiye ku kazi, shora muri moto yawe niba abuze ikiryabarezi cyihorere ntujye gushakira ahongaho kuko hari indi mishinga myinshi.”

Yanongeye kubibutsa ko bakwiye kwicungira umutekano kuko ari inshingano ya buri wese kandi bakwiye gutwara umuntu babanje kumenya uwo ari we n’ibyo atwaye, cyane cyane ko byagaragaye ko hari ababifashisha bagatwara ibiyobyabwenge.

Umumotari witwa Bizimuremyi Innocent, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari abamotari batari bake bamaze guhombywa n’ikiryabarezi.

Yagize ati “Ibiryabarezi byaraduhombeje cyane kuko hari n’abakora noneho bageza nka saa sita bagaparika aho bikorera ngo barebe ko amafaranga bakoreye yakwiyongera ahubwo bikarangira nayo kiyabariye.”

Umuyobozi wa Ferwacotamo, Ngarambe Daniel, yemeza ko abamotari bakina ikiryabarezi ari bo bakunze kwambura abantu.

Yagize ati “Akenshi na kenshi iyo babigiyemo bagashyiramo amafaranga baba bakoreye kandi ari ayakagombye kubafasha gukemura ibibazo byabo ikiryabarezi kikayabatwara, niho hahandi umugenzi amuha 5000 ntamugarurire, ibi rero tugasanga bishobora kuhungabanya umutekano ku buryo bakwiye kukireka kuko kibateza urugomo.”

Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, we yasabye aba bamotari ko ibyo bigishijwe bitaba amasigaracyicaro ndetse anabizeza ko inkunga yose bazifuza ku karere kazayibaha.

Bamwe mu bamotari bitabiriye ibiganiro

Gen. Mubaraka yashishikarije abamotari kwicungira umutekano

Gen. Mubaraka Muganga yabwiye abamotari ko bakwiye kwirinda gukina ikiryabarezi

Umuyobozi wa FERWACOTAMO Ngarambe Daniel, yavuze ko ikiryabarezi ari cyo ntandaro ya bamwe mu bamotari bambura abagenzi

Meya w'Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yijeje ubufatanye abamotari