Ghana:Umurambo wa Coffi Annan wajyanywe mu gihugu cy’amavuko,Tanzania:Kuboneza urubyaro ntibicyemewe,Saudi Arabia:Afunzwe azira gusangira n’umukobwa,Somaliya: 6 bahitanywe na Bombe,RDC: Alain Daniel arasaba abaturage kwizera ibikoresho by’amatora

Ghana:Umurambo wa Coffi Annan wajyanywe mu gihugu cy’amavuko,Tanzania:Kuboneza urubyaro ntibicyemewe,Saudi Arabia:Afunzwe azira gusangira n’umukobwa,Somaliya:6 bahitanywe na Bombe,RDC: Alain Daniel arasaba abaturage kwizera ibikoresho by’amatora

Ghana:Umurambo wa Coffi Annan wajyanywe mu gihugu cy’amavuko,Tanzania:Kuboneza urubyaro ntibicyemewe,Saudi Arabia:Afunzwe azira gusangira n’umukobwa,Somaliya: 6 bahitanywe na Bombe,RDC: Alain Daniel arasaba abaturage kwizera ibikoresho by’amatora
Internet photo

1.Ghana:Umurambo wa Koffi Annan wajyanywe mu gihugu cy’amavuko

Umurambo w’uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe mpuzamahanga ONU, Kofi Annan yagejejwe ku kibuga mpuzamakungu cy’ i Accra muri Ghana, igihugu cye cy’amavuko ejo ku munsi wa mbere kugira ngo ahyingurwe.
Mbere yo gushyingurwa araba ari mu murwa mukuru Accra abifuza kumusezera bamusezere kuko azashyingurwa kuwa kane tariki ya 13/09/2018.

 Koffi Annan yabonye igihembo cyitiriwe Nobel kandi niwe munyafurika wa mbere wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU. Yitabye Imana ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka i Bern mu Busuwisi,apfa afite imyaka 80 y’amavuko.

VOA

2.Tanzania:Perezida Magufuli yasabye abagore guhagarika kuboneza urubyaro

Perezida wa Tanzania, John Magufuli, yagiriye inama abagore yo guhagarika uburyo bwo kuboneza urubyaro, avuga ko igihugu cye gikeneye abaturage benshi.

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri iki cyumweru, Perezida Magufuli yabwiye abaturage ko ari abahinzi n’aborozi bakomeye bityo bashobora kubigaburira abana babo, bityo badakwiye kwirirwa baboneza urubyaro.

Nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabitangaje, Magufuli yakomeje agira ati “Iki ni igitekerezo cyanjye, nta mpamvu mbona yo kuboneza urubyaro muri Tanzania.”

"Nagiye mu Burayi n’ahandi henshi. Aho hose nagiye mbona ingaruka mbi zo kuboneza urubyaro. Mu bihugu bimwe umubare w’abaturage uri kugenda ugabanuka. Bari kubura abakozi.”

Magufuli yasabye abaturage kwima amatwi inama bahabwa n’abanyamahanga, ati “abagore bakwiye guhagarika uburyo bwo kuboneza urubyaro.”

Citizen

3.Saudi Arabia: Yatawe muri yombi azira gusangira n’umukobwa icyayi

Umugabo uturuka mu gihugu cya Misiri yari mu gihugu cya Arabia Saoudite yatawe muri yombi nyuma yaho video imwerekana asangira icyayi n'umukobwa w'umwenegihugu.
Muri iyo video, uwo mugabo avuga ururimi rwo mu Misiri agaragara arimo kurya iruhande y'umukobwa wipfutse mu maso, abantu bavuga ko afite inkomoko yo muri Arabia Saoudite.

 Ibyabaye ntibihuye n'amategeko yo muri Arabie Saoudite, Asaba ko abantu badahuje igitsina bari mu ruhame badakwiye kwicarana ndetse ngo basabane ku mugaragaro.Ni ukuvuga ko abakobwa basabwa n’itegeko  gutandukana n'abagabo igihe bari mu ruhame.

Mu gihe umukobwa asohotse asabwa kujyana n’undi mugabo wo mu muryango,musaza we,cyangwa ababyeyi be birabujijwe kugenda wenyine cyangwa ari kumwe n’undi mugabo.

 Uwo mugabo yafashwe n'abayobozi bashinzwe iterambre muri icyo gihugu bamushinja kurenga ku mategeko menshi harimo no kujya mu gace kahariwe abaturage ba Arabia Soudite gusa.

BBC

4.Somaliya:Bombe ya Al-Shabab Yahitanye Abantu 6 i Mogadishu

Abategetsi bo muri Somaliya batangaza ko habaye igitero cya bombe yari mu modoka ku nyubako ya Leta. Icyo gitero cyahitanye abantu batandatu gikomeretsa abandi cumi na batandatu.

Iyo bombe yaturikijwe ku biro bya leta by’akarere ka Hodan I Mogadishu.Ababibonye bavuga ko icyo gitero cyabaye ku munsi w’ejo kuwa mbere cyangije bikomeye inyubako.

VOA

5.RDC: Umwe mu bakandida-Perezida yandikiye abandi ku kibazo cy’imashini z’amatora

 Alain Daniel Shekomba umwe mu bakandida biyamamariza kuyobora RDC yandikiye bagenzi be ibaruwa ifunguye abasaba kumva no kumvikanisha neza ibikoresho bizakoreshwa mu matora birimo n’imashini.

Alain arifuza ko Abakandida n’abaturage ba kwemera ndetse bakizera ibikoresho bizakoreshwa mu matora birimo n’imashini zizifashishwa mu matora azaba tariki ya 23/12/2018.

Mu magambo ye Alain yagize ati: Abaturage bakwiye kugiriria icyizere ibikoresho bizifashishwa mu matora,ntabwo bikwiye ko hongera kubaho ikibazo mu matora nk’icyabaye mu mwaka wa 2011.

Kuri we arashaka ko abaturage bafata ibyo bikoresho nk’amahitamo yabo,Alain abona ko amatora akwiye kuba meza kandi agakorwa mu mucyo hakoreshwa imashini cyangwa ntizikoreshwe.

Okapi

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com