Gianni infantino yafunguye icyicaro cya FIFA mu nyubako igezweho i Kigali (AMAFOTO)

Gianni infantino yafunguye icyicaro cya FIFA mu nyubako igezweho i Kigali (AMAFOTO)

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Gianni infantino yafunguye icyicaro cya FIFA i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021.

Iki cyicaro cya FIFA ku rwego rw’akarere kigamije guteza imbere umupira w’amaguru w’amaguru mu karere k’ibiyaga bigari. Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Mutarama 2021 ni yo yemeje ko iki cyicaro kiba mu Rwanda.

Ni umuhango wayobowe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta

Iki cyicaro kizaba kiri mu igorofa rya I&M Bank mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa FIFA Infantino, Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta bafungura ikicaro cya FIFA i Kigali
imbere muri iyo nyubako ni gutya hameze
u Rwanda rugiye kuba igicumbi cy’umupira w’amaguru mu karere
Perezida wa FIFA ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango