Gicumbi: Impanuka y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe yatwaye mu mapine

Gicumbi: Impanuka y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe yatwaye mu mapine

Imodoka ifite plaque RAE574L yavaga muri Santire ya Muko ijya i Muhura yakoze impanuka igwamo umuntu umwe abandi babiri barakomereka.

Nyakwigendera  yitwa Rwamweju Innocent, babiri bakomeretse ni Nkeshimana Jean na Mucyo Behnoni.

Police ikorera i Muhura yahageze,  abakomeretse bajyanwe kwa Muganga i Muko. Nyakwigendera yamaze umwanya muremure atsikamiwe n’ikamyo.

Iriya mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Mayora, Akagari ka Ngange mu Murenge wa Muko.

Abari batwaye imodoka ni Kayanza Jean yari kumwe na Uwitonze Pacifique bahise  bacika. Bikekwa ko iriya mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 15 Ukwakira yatewe n’umuvuduko mwinshi, imodoka ita umuhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Theobald yemeje aya makuru.

Ati “Umuntu wagonzwe yapfuye, umurambo bawukuwe munsi y’imodoka saa saba n’indi minota n’ijoro, wajyanywe ku Bitaro bya Byumba, yari umukozi wa Fair Construction.”

Uyu mukozi ngo ni umwe mu bakoraga umuhanda wa Muhura. Kayiranga avuga ko undi wakomeretse yajyanwe ku Bitaro bya Byumba.