Gicumbi:Igare ryagonze moto yariho Eric umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge ahita apfa

Gicumbi:Igare ryagonze moto yariho Eric umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge ahita apfa

Nzabarushimana Eric wari ushinzwe ubuhinzi “agronome” w’Umurenge wa Mukarange yagonzwe n’igare ku mugoroba wo ku Cyumweru ahita apfa, we yari atwaye moto.

Yakoze impanuka ubwo yari kuri moto yerekeza ahitwa mu Rukomo. Amakuru avuga ko yagonganye n’igare ahita apfa.

Umunyonzi wari ku igare we ari mu Bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Beningoma Oscar yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uriya mukozi yakoze impanuka ahita apfa.

Ati: “Nibyo yakoze impanuka mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (tariki 11 Ukwakira 2020), twabuze imbaraga zikomeye kuko yari agifite imyaka 30.”

Nyakwigendera yari atarashaka umugore yari akiri ingaragu.