Girbert Mugisha rutahizamu wa Rayon Sports yahaye Umuraperi Khalfan impano ya jersey ubwo bari muri Studio ya Radio

Girbert Mugisha rutahizamu wa Rayon Sports yahaye Umuraperi Khalfan impano ya jersey ubwo bari muri Studio ya Radio

Umuraperi w’umunyarwanda, Kalfan Govinda avuga ko yatunguwe n’impano yahawe na rutahizamu wa Rayon Sports, Mugisha Gilbert ubwo bari muri studio za Radio mu kiganiro.

Ni mu kiganiro B-Wire cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, kigezemo hagati uyu rutahizamu yatunguye Khalfan amuha impano ya jersey ya Rayon Sports, yanditseho nimero 12 n’izina rye Mugisha Gilbert.

Aganira na ISIMBI, Khalfan yavuze ko yatunguwe n’iki gikorwa cy’uyu musore cyane ko atari azi ko agiye guhabwa impano, gusa ngo Mugisha yabikoze kuko azi ko asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports.

Yagize ati“yarantunguye cyane. Ntabwo nari niteze ko ari buyimpe rwose gusa yari azi ko ndi umufana wa Rayon Sports. Ni wa muntu nazaga kuri stade tugataha tuganiramo gake gake. We yatekereje ko azampa impano, mu kiganiro rero kigeze hagati yaravuze ngo nakuzaniye impano. Ndebye nsanga ni jersey ya Rayon Sports iriho nimero 12 yambara n’izina rye.”

Akomeza avuga ko yashimishijwe cyane n’impano yahawe n’uyu mukinnyi kuko ari ikimenyetso cy’urukundo.

Yagize ati“byaranshimishije cyane nukuri yarakoze, burya umuntu watekereje kuguha impano aba akuzirikana, Imana imwongerere imigisha.”

Umuraperi Khalfan wamamanye mu ndirimbo nka Power, Ruravuna, Ibaruwa, ni umwe mu bahanzi bafana kandi bihebeye ikipe ya Rayon Sports.