Gishushu: Basanze ashinze icyuma mu ijosi, yakomeretse bikomeye

Ahagana saa 10h30 ku Gishushu mu karere ka Gasabo abantu batabaye umusore witwa Jean Marie Vianney Ndayisaba bateye icyuma mu muhogo bagasanga kikimushinzemo.

Basanze icyuma gishinze mu ijosi… Ubuzima bwe bumeze nabi

Umusore ucuruzanya na we ama unites ya telefoni, yavuze ko aya makuru yayabwiwe n’abakobwa bakora kuri imwe muri station zicuruza essence ziri muri kariya gace.

Ati “Ndayisaba yandikiye message abakobwa bakora kuri station ababwira ibyamubayeho. Bisa n’aho yagira ngo arebe ko hari uwamugeraho hakiri kare.”

Bivugwa ko Ndayisaba abana n’undi musore ariko mu gitondo uyu akaba ngo yazindutse akajya ku kazi agasiga mugenzi we mu rugo.

Umwe mu babonye uriya musore watewe icyuma, avuga ko yakomeretse cyane ndetse ko yabyimbye mu maso ku buryo ashobora kuba yarwanye n’uwamuteye icyuma.

Hari amakuru avuga ko uyu musore yahamagaye bamwe mu bo bakorana ababwira ko hari umuntu umuteye icyuma.

Police yatabajwe, yajyanye Ndayisaba kwa muganga kugira ngo yitabweho hakiri kare.