Gor Mahia yiyemeje kugura rutahizamu wa Rayon Sports Jules Ulimwengu nubwo bitoroshye

Gor Mahia yiyemeje kugura rutahizamu  wa Rayon Sports Jules Ulimwengu nubwo bitoroshye

Umutoza wa Gor Mahia, Oktay Hassan ukomoka mu gihugu cya Turkia yatangaje ko ikipe ye yakwifuza gutunga rutahizamu wa Rayon Sports Jules Ulimwengu umaze gutsinda ibitego 30 mu mikino 32 yakinnye muri uyu mwaka w’imikino amaze mu Rwanda.

Jules Ulimwengu yatangiye kureshya amaso y’amakipe akomeye hanze y’u Rwanda, nyuma yo kuyobora abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro ndetse kugeza ubu muri CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda niwe uyoboye ba rutahizamu.

Umutoza Hassan Oktay yabwiye abanyamakuru ko Gor Mahia atoza yakwifuza gutunga uyu Murundi ufite ubuhanga budasanzwe bwo gutaha izamu atitaye ku kigugu Rayon Sports iri gukina nacyo.

Yagize ati “Ni byo koko turi kuganira na ba rutahizamu benshi byanashoboka ko na we(Ulimwengu) arimo. Ntabwo twabavuga amazina, ariko turifuza kuzana umukinnyi ufite ubunararibonye wamenyereza abo dufite kuri ubu”.

Mu masezerano Rayon Sports yagiranye na Ulimwengu,harimo ingingo ivuga ko ikipe imwifuza igomba kwishyura ibihumbi 150 by’amadorali ariyo mpamvu byagora Gor Mahia.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,amakipe atatu akomeye arifuza rutahizamu Ulimwengu, arimo iyo muri Afurika y’epfo yiteguye gutanga ibihumbi 45, iyo mu Misiri yatanze 60 n’iyo mu Butaliyani bivugwa ko yifuza gutanga ibihumbi 80 by’amadorali.


Ulimwengu yatangiye kwifuzwa n’ibigugu bitandukanye