Gukina n’ikipe ifite ibintu byose ntabwo byoroshye-Masudi Djuma amaze gutsindwa na APR FC

Gukina n’ikipe ifite ibintu byose ntabwo byoroshye-Masudi Djuma amaze gutsindwa na APR FC

Umutoza wa Bugesera FC, Irambona Masudi Djuma nyuma yo gutsindwa na APR FC yavuze ko n’ubundi yarabizi ko biza kumugora kuba yakura amanota ku ikipe itagize icyo ibuze ahubwo ifite ibintu byose.

Hari nyuma y’umukino w’umunsi wa 17 batsinzwemo na APR FC ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Danny Usengimana, ni mu gihe kimwe cya Bugesera cyatsinzwe na Tchabalala.

Abajijwe niba hari icyizere cyo gutsinda APR FC yari afite, ikipe itaratsindwa umukino n’umwe, yavuze ko n’ubwo nta mutoza uza yiteguye gutsindwa ariko na none ngo yari abizi ko biza kumugora gukina n’ikipe ifite ibintu byose.

Yagize ati“gukina n’ikipe ifite ibintu byose ntabwo byoroshye, ndababaye kuko dutakaje ariko hari ishusho y’indi ya Bugesera turimo kubona, ibyo ndabyishimiye. Nta mutoza uza gukina aje gutsindwa, nari mbizi ko dukina n’ikipe izi gukina ifite ibintu byose, umuntu akubwiye ibintu byose ubwo na we urabyumva.”

Bigendanye n’uburyo yagiye atishimira imisifurire y’uyu mukino, yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko yamaze gutsindwa, gusa yasabye ko hatagira umwumva nabi ngo mu bintu byose yavuze APR FC ifite nta basifuzi yigeze avuga.

Yagize ati“nakubwiye ukinnye n’ikipe ifite ibintu byose, ni iki utumva si Kinyarwanda cy’iwanyu? Aba akurusha ibintu byose, oya ntumvugire ibyo ntavuze nakubwiye ibintu byose bafite ntabwo warwana n’ikipe ya mbere ifite ubushobozi. Ifite abakinnyi beza bazi gukina.”

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino yavuze ko bari bafite intego yo kubona amanota 5 mu mikino 3 bafite ikomeye yikurikiranya ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports, ubu ngo bagiye gutegura imikino 2 isigaye bazayitsinde yose ubwo kuri APR FC byanze.

Ngo yari abizi ko atapfa gukura amanota kuri APR FC