Gusinda nta muntu udasinda ariko barabyitiranyije kuko iyo dusinda wenda twari kuyoba Ntitwinjire muri BTN tukajya Muri TV10’ -Umuraperi Pilato

Gusinda nta muntu udasinda ariko barabyitiranyije kuko iyo dusinda wenda twari kuyoba Ntitwinjire muri BTN tukajya Muri TV10’ -Umuraperi Pilato

Ubwo umuraperi Pilato na Pfla bakoranaga ikiganiro na televiziyo ya BTN mu minsi ishize,baje gusohoka mu kiganiro kitarangiye nyuma yo kutumvikana n’abanyamakuru bari babatumiye ku bibibazo babazaga nuko abantu babonye iyo myitwarire babashinja kuza  mu kiganiro basinze ndetse babasaba kuzasubirayo bagasaba iyo televiziyo imbabazi.

Pfla na Pilato muri icyo kiganiro bateranaga amagambo n’abo banyamakuru bagerageza kubumvisha  neza ibyo babazaga ariko abanyamakuru ukabona ntibabyumva neza, ibintu wabonaga byatumaga Pfla na Pilato  bava mu mwuka w’ikiganiro ahubwo bakarakara ari nako batangira gusubiza ibibazo mu buryo budasanzwe.

Ikiganiro cyaje kuzamo kutumvikana neza ubwo abanyamakuru babazaga aba baraperi gutandukanya hiphop,rap ndetse na trap ngo bagerageze kubihuza uko byagiye bisimburana mu bihe bitandukanye ari nako basobanura kimwe ku kindi.

Iki kibazo cyababaje Pfla cyane nyuma yo kubibasobanurira ariko ntibabyumve bagakomeza kumubaza ibindi bibazo bikerekeyeho. Pfla byaje kurangira yiyamye umunyakuru ko atagomba kuzongera kubabaza kiriya kibazo haba kuri televiziyo cyangwa ahandi hantu bazahurira. Hashize akanya gato pfla yahise ahaguruka ikiganiro kitarangiye we na Pilato bahita bigendera.

Nyuma yaho  ibi bibaye,amashusho yabo bombi biyama abo banyamakuru ko batagomba kuzongera kubabaza itandukaniro riri hagati ya hiphop , rap ndetse na trap,  yaje gusakazwa hirya no hino  ku mbuga nkoranyambaga.

Nuko bamwe mubayabonye bashinja aba baraperi ikinyabupfura gike bagaragaje mu itangazamakuru ndetse babasaba ko bazasubira kuri iriya televiziyo yari yabatumiye bakayisaba imbabazi.

Abandi nabo bagiye bavuga ko aba bahanzi bagiye mu kiganiro basinze ko ariyo mpamvu bitwaye kuriya bagasohoka mu kiganiro kitarangiye ibintu bidasanzwe.

Ubwo umunyamakuru wa Yago TV Yababazaga icyo bavuga ku byo  abantu babavugaho ku myitwarire bagaragaje kuri BTN TV,aba basore bavuze ko impamvu bitwaye kuriya ari ukubera ko abanyamakuru bababazaga ibibazo batari bakwiye kubabaza;ibibazo by’ubwana kandi bo atarabana. 

Gusa aba basore binyuze kuri Pilato bavuze ko niba BTN ibyo bayikoze bitariyishimishe ko bayisabye imbabazi ko yababarira.

Bigeze ku kibazo cyo kuba baragiye mu kiganiro basinze,aba basore bombi bahakanye ko batari basinze gusa mu mvugo zabo bakagaragaza ko bari banyoye ariko batari basinze kuko hari naho byageze mu kiganiro baririmba akaririmbo gato bati: “Wakora iki nta gapeti wakora iki na kiriko” bivuze ngo ntacyo wakora utanyoye agacupa cyangwa ikindi kintu.  

Byageze kuri Pilato ati: umva Gusinda nta muntu udasinda ariko barabyitiranyije kuko iyo dusinda wenda twari kuyoba Sitwinjire muri BTN tukajya muri TV10"

“None se hari umuntu wigeze wumva..hari ikibazo batubajije tukakiburira igisubizo? No kuva hariya nuko twari dufite byinshi batugomba twe twari twarangije ibyo twari twagombye kubaha ahubwo bo bari badufitiye ideni naho gusinda byo nta muntu wigeze ayoba”

Pilato na Pfla ni abaraperi bakomeje kumvikana no kugaragara ahantu henshi bari kumwe aho bagenda bavuga ko ubu aribo bagize itsinda Quiet Money (umufungo utuje) ryashinzwe na Pfla nyuma yo kuva muri TUFF GANG. 

Iyi Quiet Money ivuga ko ubu barimo gutegurira abakunzi babo ibihangano byinshi mu minsi mike birabageraho.

Kubatazi uyu musore Pilato,ni umuraperi umaze igihe kinini mu muziki nyarwanda,akaba yaramenyekanye cyane mu itsinda ryitwaga ABSENT KILLER.

Iri tsinda  ryakoreraga umuziki mu karere ka Rwamagana aho yaribanagamo n’abandi basore  babiri aribo YUDA na Helode. 

Bamenyekanye mu ndirimbo nka Plan B , Intimba ,Amaganya y'umukambwe. Pilato akaba anafitanye Indirimbo na Pfla yitwa Isaha ibaga. Indirimbo za Pilato ku giti cye harimo iyitwa ukuri , nta GB ,nyita izina ft Brasta.