Gusubiza Rayon Sports i Nyanza ?’Biragoye cyane-Freddy

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko hari itsinda rishaka gusubiza ikipe ya Rayon Sports i Nyanza. Ni ibintu Komite iriho ubu iyoboye Rayon Sports ivuga ko byagorana cyane kuko hari byinshi Rayon Sports yahomba kurusha uko yakungukira gusubira mu kuba mu Karere ke Nyanza.

Gusubiza Rayon Sports i Nyanza ?’Biragoye cyane-Freddy

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko hari itsinda rishaka gusubiza ikipe ya Rayon Sports i Nyanza. Ni ibintu Komite iriho ubu iyoboye Rayon Sports ivuga ko byagorana cyane kuko hari byinshi Rayon Sports yahomba kurusha uko yakungukira gusubira mu kuba mu Karere ke Nyanza.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubw’akarere ka Nyanza basinyanye amasezerano y’ubufatanye yagombga kumara imyaka itatu, tariki ya 7 Nzeri 2012.

Aya masezerano yavugaga ko iyi kipe igomba guhabwa akarere, maze tariki ya 18 Nzeri 2012 isubizwa i Nyanza nyuma y’imyaka myinshi iba mu Mujyi wa Kigali, ibi bikaba byarabaye mu birori byagereranyijwe n’ubukwe bw’igikomangoma.

Iyi kipe ariko yagiye i Nyanza ku mugaragaro, yaje kugaruka i Kigali mu ibanga, nyuma y’urunturuntu rwavugwaga hagati y’ubuyobozi bwayo n’akarere ka Nyanza ndetse ngo yaba yaravuye i Nyanza irimo imyenda myinshi harimo niyo icyishyura kugeza ubu.

Tariki 27/3/2015, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buhagarariwe na Ngarambe Charles, bwatangarije itangazamakuru ko bwahuye n’akarere ka Nyanza bukavugurura amasezerano bari bafitanye.

Mu ngingo zaganiriweho, Rayon Sports yari yavuze ko bemeranyije ko aka karere kazaguma kuyitera inkunga ndetse iyi kipe ikaguma i Nyanza kuko ari na ho ikomoka.

Ibi ariko si ko byaje kugenda, kuko iyi kipe yavuye i Nyanza ndetse akarere ntikaguma kuyifasha. Ibi byanabaye nyuma y’aho ingingo ya gatatu yari igize amasezerano yazaga gusubirwamo, bikavugwa ko akarere katazongera kugira ijambo mu buyobozi bw’ikipe.

Mu minsi ishize nibwo havutse itsinda rishaka gusubiza Rayon Sports i Nyanza aho ikomoka. Ni amakuru yashyize abafana ba Rayon Sports mu rujijo ndetse n’abakunda umupira w’amaguru bazi uko Rayon Sports yavuye i Nyanza.

Kuri uyu wa Gatatu , abanyamakuru begereye Muhirwa Frederic bakunda kwita Maitre Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports wari kuri Stade ya Kigali aho yari yitabiriye umukino wahuje APR FC na Club Africain, asobanura ibirambuye ku byerekeye gusubiza Rayon Sports i Nyanza. Kuri we ngo biragoye cyane nubwo ntanibaruwa ibisaba bigeze babona.

Amafaranga yasubizwa SKOL ni menshi cyane

Maitre Freddy yabanje kuvuga ko na we ngo yabyumvise ariko ngo ikibazo kigoye cyane cyatuma Rayon Sports itahita isubizwa i Nyanza ni amasezerano y’abaterankunga cyane cyane Skol.

Yabanje kuvuga ko kugeza ubu ubwo busabe bwanditse batarabubona. Ati " Nanjye ibyo bintu nabyumvise mu buryo navuga ko ari amakuru nkuko namwe mwabyumvise ariko uyu munsi tuvugana hashize igihe kirenze nk’ukwezi n’igice dukoze Inteko rusange , nta busabe numvisemo ...Muri Komite ubwo busabe ntayo twigeze tugira , yewe no mu rwego rw’abafana , tugira buriya inzego za Fan Club zihuriye muri Fan Base , nta busabe nigeze numvamo.

Ntamuntu uratwandikira atugezaho ubwo busabe kuko ubu muri Rayon Sports dukoresha inyandiko kugira ngo twubahirize ’Administration’ yuzuye . Igihe cyose rero nta busabe bwuzuye, ibyo bintu tubifata nkaho ari amakuru akiri aho ngaho."

Avuga ku masezerano Rayon Sports ifitanye na Skol, Maitre Freddy yagize ati " Nkaba naboneraho kubabwira ko nubwo busabe bwaba bugoye uretse ko uwabukora bwose twakwicara tukabwigaho ariko nkuko nababwiye muri iyi minsi dufite abaterankunga ahanini usanga banareba ku bintu binini .

Urugero Skol , dufitanye amasezerano azagera muri 2027. Ayo masezerano akubiyemo ikibuga yaduhaye, ibiro dukoreramo , Bar ikora mu rwego rwa Rayon Sports ndetse muri 2019, Skol yatwemereye ko izajya iduha amacumbi abakinnyi bazajya bararamo ...amasezerano twasanze (ubwo twatorwaga ) ya Skol avuga ko igihe haba hari uhande rwaba ruhagaritse amasezerano, ibyo bintu byose twabyishyura Skol ....Rero nkaba numva ubwo busabe bwagorana kuko tugifite ayo masezerano na Skol agikomeza adusaba kuba turi aho yatugeneye kuba aho turi ."

Yunzemo ati " Uyu munsi mbabwira dufitanye amasezerano n’abandi bafatanyabikorwa harimo nka Radiant. Nkiri kuri Radiant ni uko tugura ’Bus’ nshya ya Rayon Sports, yatanze kimwe cya kabiri ...Iyo urebye rero , Radiant ikorana n’abacuruzi bakomeye. Nkaba rero numva nabyo byagorana kugira ngo tuve iruhande rwa Radiant , namwe murabyumva abacuruzi bakomeye Radiant yibandaho aho baba baherereye. Hari na Bonanza ,kompanyi y’Abashinwa turimo dukorana , ubwo nkaba numva kugira ngo nayo usese amasezerano nayo uyu munsi , ni ibintu biba bigoye. "

Yakomeje avuga ko Airtel nayo imaze amezi 5 ikoranye amasezerano na Rayon Sports kandi ko ibintu byari bitangiye kujya mu buryo bityo ko byagorana guhita aseswa.

Ati " Nkuko nabibabwiye, abaterankunga benshi baherereye mu bigo binini n’abacuruzi bakomeye niho baherereye. Ubwo rero bikaba byagorana kugira ngo ufate ikipe yari ku rwego rw’igihugu imanuke mu Karere , ndumva naho ari aho kubanza tugatekereza. "

           Ubu ni ikipe imeze neza kandi imaze gutera imbere

Ikindi Maitre Freddy yagarutseho ni uko Rayon Sports kugeza ubu yashyizeho imishinga ihamye izatuma ibasha guhangana n’amakipe akomeye cyane ku rwego rwa Afurika ikaba yarenga muri 1/4 yagarukiyemo muri Total CAF Confederation Cup 2017/2018.

Ati " Murabizi nk’ubushize twabanje kugera muri 1/4 cya Confederation Cup. Uwo mwaka twari tukiri ku ngengo y’imari ya Miliyoni 295 FRW , ubu uyu mwaka twayishyize kuri Miliyoni 700 FRW kugira ngo tubashe nibura guhangana n’amakipe ari muri ibyo byiciro bya Confederation cyangwa Champions League . Ubu tugeze nibura ku rugero rwo kureba niba ikipe nibura yatwara na kimwe muri ibyo bikombe. Byatugora kuyigeraho tugabanyije intera twari tugezeho."

Ntabwo Rayon Sports ari impunzi nkuko byavuzwe

Ikindi Maitre Freddy yagarutseho harimo ko ngo havuzwe ko Rayon Sports ari impunzi. Yavuze ko ubu mu Rwanda umuntu uwo ariwe wese yemerewe gukorera aho ashaka mu gihugu hose nta nkomyi. Ngo iby’ubuhunzi ntibikibaho. Na kera ngo umuntu wasabaga uruhushya rwo kuva mu karere ajya mu kandi yabaga yimutse ntabwo yabaga ahunze.

Ati " Ikibazo cy’ubuhunzi njye cyanantagaje cyane bavugaga ko ngo Rayon Sports yahunze. Njyewe navuga ko ntabona aho ubuhunzi buri kuko mperuka ibintu byerekeranye no kwimuka kera ubwo habagaho ibyo bitaga Permit de residence ubwo wavaga mu Karere ukajya mu kandi niho bakwitaga ko wimutse, nabwo ntibabyitaga ubuhunzi , bavugaga ko ari ukwimuka .

Uyu munsi, itegeko nshinga tugenderaho rivuga ko umuturarwanda wese yemerewe kuba aho ashaka nta kindi cyangombwa kirenzeho . Rayon Sports aho yaba hose , sinibaza ukuntu byakwitwa ubuhunzi kereka yarasohotse ikajya kuba hanze kandi kugera uyu munsi nziko Rayon Sports iba mu gihugu."

Maitre Freddy yavuze ko abafana badakwiriye gukomeza kurangarira ku bintu byo kwimura ikipe nyamara ubu aribwo imeze neza kurusha ikindi gihe cyose kuko aribwo ifite abafatanyabikorwa itigeze igira ndetse ikaba itangiye gutegura ibikorwa remezo bikomeye bitigeze bigerwaho mu myaka yashize. Yavuze ko komite ihanze amaso ibigwi Rayon Sports itigeze igeraho kurusha uko bayahanga kuyisubiza ku rwego rw’Akarere kamwe kandi ikunzwe mu Rwanda hose no mu mahanga.

Ati " Aho kugira ngo turangarire mu bintu bigenda biduhuzahuza, tugatakaza umurongo w’ibyo twari turimo , haramutse hari uwumva afite icyifuzo yakigeza kuri komite mu buryo bwanditse , ababishinzwe bakabyigaho ...ariko nkubu urabona ko byarangaje abakunzi ba Rayon Sports , abantu bakunda umupira muri rusange, namwe ubwanyu abanyamakuru urabona ko mwari mubifitiye igishyika mubyibazaho. Aho duhagaze nka komite ni uko uyu munsi twahumuriza abanyarwanda ko ntagihinduka kuri Rayon Sports kuko Rayon Sports ni iy’abanyarwanda bose."

Maitre Freddy yakomeje avuga ko aho Rayon Sports hose igiye isangayo abafana benshi kurenza andi makipe yo mu Ntara bakina.

Ati " Uyu munsi Rayon Sports iri ku rwego rw’igihugu , ni ikipe ikunzwe. Ntabwo rero abantu twayifata ngo tujye mu bintu bidusubiza inyuma cyangwa bidufata umwanya wundi .

Nkuko nabibabwiye, uwakumva akeneye gutumira Rayon Sports haba i Rubavu, haba i Nyagatare, haba i Nyanza haba i Muhanga ...uzadutumira tuzamwitabira kuko abafana bacu aho bari hose turabakunda kandi natwe nizera ko badukunda

...niba na Nyanza yumva rimwe na rimwe yashaka kutubona,ntabwo twahacitse, twajya tujyayo tukabasura , ni ahantu dukunda rwose ntanibazo kirimo ariko uyu munsi kuvuga ngo Rayon Sports iri bujye i Nyanza ntabyo dufite mu mihigo yacu."

Ku itariki ya 13 ukwakira 2018 nibwo Rayon Sports iheruka gukora inteko rusange.icyo gihe, ku nshuro ya mbere, mu nteko rusange y’abafana ba Rayon Sports, beretswe uko umutungo wakoreshejwe mu mwaka ushize ndetse n’amafaranga azakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino. Ni ikintu abafana bashyimye cyane Muvunyi n’abandi bagize Komite ya Rayon Sports.

Icyo gihe abari mu Nteko rusange bishimiye ko uyu mwaka aribwo Rayon Sports yakoresheje amafaranga menshi ariko ikaba isoje ifite amadeni make nayo azishyurwa ubwo CAF izaba imaze kohereza amafaranga asigaye kuyo yatsindiye kubera kugera mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018 no muri 1/4.

Icyo gihe Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yabwiye abari mu nteko rusange ko muri uyu mwaka Rayon Sports izinjiza agera kuri Miliyoni zisaga 700 FRW (733.750. 000 FRW.). Yavuze ko amenshi ari azava ku bibuga , andi akava mu baterankunga. Ni ingingo Maitre Freddy aheraho agaragaza ko mu gihe Rayon Sports yasubizwa i Nyanza cyaba ari igihombo gikomeye cyane yaba igize ari nayo mpamvu komite iyoboye Rayon Sports muri iki gihe itabiteganya.