Gutsinda APR FC Umuvugizi wayo nawe yabigizemo uruhare-Umutoza Abdul Mbarushimana

Nyuma yogutsinda APR FC Umutoza wa as muhanga Abdul Mbarushimana ayatangaje ko kuba atsinze APR FC umuvugizi wayo yabigizemo uruhare kuko yavuze ko As Muhanga itaratsinda APR FC na rimwe.

Wari umukino wa 28 wa Shampiyona aho As Muhanga ayari yakirirye ikipe ya APR FC kuri stade ya Muhanga iri mu karere ka Muhanga.

Umukino watangiye APR FC yotsa igitutu ikipe ya Muhanga ariko ntibyaje gutinda kuko Muhanga yahise igaragaza ko ifite hagati hakomeye ndetse n'ubusatirizi bwiza.

Aganira na AZAM TV Abdul Mbarushimana umutoza wa AS Muhanga yagize ati: Uku kwitanga n'ishyaka mwatubonanye umuvugizi wa APR abifitemo uruhare rukomeye, ejo yavuze ko mu buzima bwajye ntaratsinda APR, nashatse kumwereka ko ikipe bafite iciriritse cyane.

Uyu mutoza akaba abeshyuje amagambo yatangajwe n'umuvugizi wa APR FC ayitinda ibitego 2-1 ndetse ayikura ku gikombe cya Shampiyona Kuko Rayon Sports mukeba wayo yayisizeho amanota ane.

Abdul Mbarushimana umutoza wa AS Muhanga utesheje APR FC igikombe cya Shampiyona