Guverineri Gatabazi yavuze ko Uganda ari umuturanyi mubi ko Museveni yakoze ibikorwa bihungabanya umutekao w'u Rwanda

Guverineri Gatabazi yavuze ko Uganda ari umuturanyi mubi ko Museveni yakoze ibikorwa bihungabanya umutekao w'u Rwanda
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku wa 11 Ukwakira 2020, yise Uganda umuturanyi mubi w’u Rwanda bijyanye n’ibibazo ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye.

Mu magambo ye, yavuze ko "n’ubwo u Rwanda rufite umuturanyi mubi nka Uganda bidateze gutuma rwimuka anasaba abanyarwanda gukomeza kwishakamo ibisubizo kurusha uko babitega ahandi."

Muri iyi nama Guverineri Gatabazi yari ayoboye, yasabye abikorera ko batagomba gushingira ubucuruzi bwabo ku byo baranguraga muri Uganda ahubwo abakangurira kwishakamo ibisubizo mu kugwiza inganda zibikora.

Gatabazi kandi yavuzeko Uganda yakoze byinshi bibangamira umutekano w’u Rwanda kugeza ku bukungu bwarwo, ariko ntibigire icyo bitanga.

Gatabazi avuga ko n’ubwo iki gihugu cyabereye u Rwanda umuturanyi mubi bidateze gutuma u Rwanda rwimuka.Yagize ati: "Ubundi iyo ugize umuturanyi mubi, akakubuza amahoro urimuka ukamuhungira kure, nta wutazi ko Museveni n’abo bakorana bakoze ibibangamira umutekano w’u Rwanda, ari mu gushyigikira abaturwanya, kubacumbikira no kubatera inkunga, kugeza ubwo byageze no mu nyungu z’ubucuruzi aho bumvaga ko badutunze, ndetse na bamwe mu bacuruzi bakumva ko ubucuruzi bwabo bugenda neza ari uko bavuye kurangura muri Uganda."

Uyu muyobozi yibukije abikorera ko kubaho ugengwa n’undi muntu byitwa ubukoloni, anaheraho abasaba guhindura iyo nyumvire yazabasigaza inyuma. Yabasabye kandi guhuriza hamwe imbaraga bagashyiraho inganda nyinshi zikora ibikorerwa mu Rwanda, bakava mu bukoloni bwo kumva ko ibyiza bituruka mu mahanga kandi babisize iwabo.

Src: Bwiza.com

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0