Hahishuwe ko Coronavirus itinda mu masohoro y’abagabo, haribazwa niba itandurira mu mibonano mpuzabitsina

Hahishuwe ko Coronavirus itinda mu masohoro y’abagabo, haribazwa niba itandurira mu mibonano mpuzabitsina

Abashakashatsi b’Abashinwa bagaragaje ko Coronavirus ishobora gutinda mu masohoro y’abagabo no mu gihe batangiye gukira iyi ndwara, ibintu byatumye harushaho kwibazwa niba idashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu gukora ubushakashatsi, itsinda ry’ibitaro by’Umujyi wa Shangqiu mu Bushinwa ryapimye abarwayi 38 b’abagabo bahavuriwe ubwo icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu, mu mezi ya Mutarama na Gashyantare 2020.

Nk’uko iryo tsinda ryabitangaje mu kinyamakuru Jama Network Open kuri uyu wa Kane, abagera kuri 16% bari bafite ibimenyetso bya Coronavirus mu masohoro yabo. Iri tsinda ryapimye abantu bari bageze ku nzego zitandukanye z’uburwayi bwa COVID-19.

Diangeng Li wo mu bitaro bikuru bya Gisirikare by’i Beijing na bagenzi be banditse bati “Twasanze SARS-CoV-2 ishobora kugaragara mu masohoro y’abarwayi ba COVID-19, kandi SARS-CoV-2 ishobora gukomeza kugaragara mu masohoro n’igihe abarwayi barimo gukira".

Bavuze ko nubwo iyi virus idashobora gutura mu myanya myibarukiro y’umugabo, ishobora kuhatinda bitewe n’ubudahangarwa bwaho.

Gusa ngo ntabwo bitangaje, kuko virusi nyinshi zishobora gutinda mu myanya myibarukiro y’abagabo nk’uko byagaragaye kuri virusi za Zika na Ebola, aho abahanga basanze zishobora gukwirakwira binyuze mu masohoro, rimwe na rimwe bikaba nyuma y’amezi umurwayi w’umugabo amaze gukira.

Gusa ntiharamenyekana niba na Coronavirus ishobora gukwirakwira muri ubu buryo, kuko kubona virus bitavuze ko igomba no gukwirakwira bitewe n’inzira yanduriramo.

Iri tsinda ryakomeje ryandika riti "Mu bushakashatsi buri imbere hazagaragazwa niba SARS-CoV-2 ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina. Kwirinda kwandurira mu mibonano mpuzabitsina bizaba ari ikintu gikomeye mu gukumira iyi ndwara.”

Icyo gihe ngo niba yandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwifata cyangwa gukoresha agakingirizo bizahita byinjizwa mu buryo tumenyereye bwifashishwa mu wirinda Coronavirus, kurusha kugendera gusa ”kwirinda guhura n’amacandwe cyangwa amaraso by’uwanduye. ”

Kugeza ubu abantu bamaze kwandura Coronavirus ku rwego mpuzamahanga ni abantu miliyoni 3.9, hamaze gupfa ibihumbi 271 naho abamaze gukira ni miliyoni 1.3.