Hakozwe imodoka irinda umuntu kwandura COVID-19

Hakozwe imodoka irinda umuntu kwandura COVID-19

Kompanyi zikora imodoka mu gihugu cy’Ubushinwa zatangiye gukora imodoka zifasha umuntu kutandura icyorezo cya Koronavirusi gihangayikishije isi muri rusange.

Nyuma yaho icyorezo cya Koravirusi cyakwirakwiye isi yose kivuye mu gihugu cy’Ubushinwa mu mujyi wa Wuhan, hagiye hashakishwa uburyo butandukanye umuntu ashobora kutandura.

Kugeza ubu nta rukingo kandi nta muti biraboneka byakiza uwanduye Koronavirusi ku isi nkuko ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ritangaza.

Mu bushinwa ho kompanyi zirimo Beely zatangiye gukora imodoka zifasha umuntu kwirinda COVID-19 aho kwambara agapfukamunwa.

Beely ibaye kompanyi ya mbere izanye agashya ko gukora imodoka zifite umwihariko wo kurinda umuntu uyigiyemo kuba yakwandura iki cyorezo cyangwa ngo yanduze undi.

BBC ivuga ko izi modoka ziri gukorwa zifite ibikenewe byose bifasha umuntu kwirinda Koronavirusi.

Izi modoka zifite umwihariko wo kuba udukoko tutabasha kwinjira imbere bityo uyitwaye hamwe n’abagenzi bose bakaba nk’abakingiye kwandura.

Iyi kompanyi kandi ikora n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa kwirinda no gukumira icyorezo cya Koronavirusi.

Gusa abahanga mu gukora ubushakashatsi bavuga ko izi modoka ziri gukorwa hari abagamije kwibonera inyungu kuko ibiciro byaguye hasi.