Hari abantu bari gukoresha itangazamakuru ngo basenye APR FC imeze neza- Adil Mouhamed

Hari abantu bari gukoresha itangazamakuru ngo basenye APR FC imeze neza- Adil Mouhamed

Umutoza w’ikipe ya APR FC umunyaMaroc Adil Mouhamed Erradi yikomye itangazamakuru rimaze iminsi ryibasira umutoza umwungirije Nabyl Bekroui gusa anavuga ko binashoboka ko iri ryaba riri gukoreshwa n’abandi bantu batifuriza ibyiza ikipe atoza.

Mu kiganiro kirekire uyu mutoza yahaye Radio Flash, Adil yabanje ahakana amakuru yavugaga ko yaba yarashatse kwirukana umutoza Nabyl gusa ntiyavuga niba koko nta kibazo bari bagiranye nkuko byari byaravuzwe mu minsi ishize.

Avuga kuri ibi yagize ati: “Mu mupira gutandukana na Adil, gutandukana na Nabil , yewe gutandukana na Perezida, gutandukana n’umukinnyi, bishobora kubaho muri football, kandi umupira ni uko ukomeze, uremeranya na njye? nibyo sibyo…

…Itangazamakuru rigomba kunyubaha na Nabyl, Nabil afite inzu ye n’umuryango we, kandi sindi injiji yo kwirukana Nabyl muri ibi bihe ikipe iri gutsinda imikino byose bimeze neza, niki kiri kuba? Kuki nakwirukana Nabyl?”

Adil Mouhmed Erradi waciye agahigo ko kuba umutoza uhembwe amafaranga menshi mu Rwanda, yakomeja avuga ko atumva icyo itangazamakuru ryo mu Rwanda rigamije ribibasira, arisaba guha amahoro ikipe ya APR nubwo ngo ku giti cye asanga hari abantu baba bari inyuma y’ibi byose kuko ikipe atoza kuri ubu imeze neza.

Ati: “Ngiye kukubwira ikintu, hari indirimbo numvise hano mu rwanda, njye ngiye kukubera umunyakuri, buri gihe bashaka gushyira ibibazo kuri APR, buri gihe bashaka guhungabanya APR, APR imeze ineza, byose ni byiza, byose birihariye, bareke bavuge, bazavuga ibirenzeho,

Si itangazamakuru, wenda itangazamakuru riri gukoreshwa n’abandi bantu, ariko njye nta kibazo mfitanye n’umuntu, icyo nakubwira, nubaha u Rwanda rwose, nubaha itangazamakuru, nubaha buri wese, nshuti yanjye nta tangazo ryemewe rivuga ko uyu mugabo ari hanze y’ikipe, nta tangazo ryemewe rivuga ko APR cyangwa Adil atari mu ikipe, ese hari itangazo, uremeranya nanjye cyangwa oya”.

Tariki ya 4 Kanama 2019 ni bwo Adil Mouhamed Erradi ukomoka muri Maroc na Nabyl Bekraoui bava mu gihugu kimwe berekanywe nk’abatoza bashya ba APR FC bahabwa inshingano zo kongera kugarurira iyi kipe icyubahiro yahoranye batwara ibikombe bakanatanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.

Kugeza ubu, APR FC ikaba iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona aho irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota atandatu ndetse ikaba inafite ikirarane cy’umukino. Iyi kipe kandi ikaba yaramaze gutwara ibindi bikombe bibiri muri bine yakiniye, aho ibyayinyuze mu ntoki ari igikombe cya CECAFA n’icy’Agaciro, mu gihe yashoboye kwegukana Irushanwa ry’Intwari.

Abatoza bombi ba APR FC barashaka amahoro