Haribazwa icyateye “umusaza w’imyaka 80 kwimanika mu giti” ari mu rugo rw’umukwe we

Haribazwa icyateye “umusaza w’imyaka 80 kwimanika mu giti” ari mu rugo rw’umukwe we

Mu Karere ka Gasabo hari umusaza bikekwa ko yiyahuye mu giti cy’ipera, niho umurambo we wasanzwe ku wa Mbere tariki 22 Gashyantare, ubuyobozi buvuga ko nta makimbirane yari afitanye n’abo mu rugo yabagamo.

Nyabishongi Francois uri mu kigero cy’imyaka 80 kugeza ubu ntiharamenyekana “icyamuteye kwiyahura” umurambo we wajyanwe mu Bitaro Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.

Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko nyakwigendera yabaga mu Mugudu wa Juru, Akagari ka Kamugina.

Ati “Amakuru twabashije gushakisha, twabanje kumenya niba hari amakimbirane yagiranaga na bo. Yabaga ku mwana we, n’umukwe we, nta makimbirane bagiranaga rwose.”

Uyu muyobozi yavuze ko mbere babanje gutekereza ko hari amakimbirane bagiranaga yenda umusaza Nyabishongi Francois agafata icyo kemezo cyo kwiyahura ari ngo babajije basanga ntayo.