Hasohotse amajwi ya Melania Trump yita “indaya” umukinnyi wa filime z’urukozasoni waryamanye n’umugabo we

Hasohotse amajwi ya Melania Trump yita “indaya” umukinnyi wa filime z’urukozasoni waryamanye n’umugabo we

Hashyizwe hanze amajwi ya Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko umukinnyi wa filime z’urukozasoni witwa Stormy Daniels waryamanye n’umugabo we ari indaya.

Ni amajwi yafashwe mu buryo bw’ibanga yashyizwe hanze na Stephanie Wolkoff, wahoze ari inshuti magara y’uyu mugore akaba n’umujyanama we.

Yatangajwe binyuze mu kiganiro ‘Mea Culpa’ cya Michael Cohen.

Aya majwi yafashwe mu 2018, Melania yumvikana yita indaya uyu mugore wagiye ku gifuniko cya Vogue muri Nzeri uwo mwaka ubwo yari anamerewe nabi mu itangazamakuru kubera ibibazo bya ruswa yavugwagaho.

Ati “Genda ubishake kuri Google ubisome. Annie Leibovitz (umufotozi wa Vogue) yafotoye indaya ikina filime z’urukozasoni, ndetse bizaba kimwe mu bibazo.”

Stephanie Wolkoff akomeza amusubiza ameze nk’uri mu rujijo, agakomeza kumuhatiriza kuvuga izina rya Stormy Daniels.

Ni ubwa mbere Melania yakumvikana ari kugira icyo avuga ku mukinnyi wa filime z’urukozasoni, Stormy Daniels, wavuzweho kwishyurwa na Trump arenga 150.000$ kugira ngo abike ibanga ry’ukuntu baryamanye ubwo Melania Trump yari atwite umwana we wa mbere yabyaranye n’ubundi n’uyu mugabo we.

Mu minsi ishize nabwo hagiye hanze amajwi yafashwe Melania Trump mu ibanga, amwumvikanisha yinubira inshingano ze zo gutegura muri White House hitegurwa noheli, akanamwumvikanisha ababajwe n’uburyo umugabo we yibasiwe nyuma y’icyemezo cyo gutandukanya abana n’ababyeyi babo binjira muri Amerika mu buryo butemewe.

Aya majwi nayo yashyizwe hanze n’ubundi n’uyu mugore witwa Stephanie Winston Wolkoff, yumvikanishijwe kuri CNN mu kiganiro cyitwa “Anderson Cooper 360” ku wa 1 Ukwakira 2020.

Stormy Daniels yagiranye ibihe byiza na Trump ariko yishyurwa akayabo ngo atazamena ibanga nubwo ryaje kujya hanze