Hatashywe ikibuga cya basketball y’abato muri gahunda NBA Jr imaze kunyuramo abagera ku 2700(AMAFOTO)

Hatashywe ikibuga cya basketball y’abato muri gahunda NBA Jr imaze kunyuramo abagera ku 2700(AMAFOTO)

Ku munsi w’ejo Kigali mu Rwanda hatashywe ikibuga cya basketball y’abato cyubatswe muri gahunda NBA Junior iri ku mwaka wa gatatu wayo mu Rwanda aho imaze kunyuramo abana bagera ku 2700.

Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2016 ifite intego yo gufasha abana gukunda uyu mukino bakiri bato, yitabirwa n’abana batarengeje imyaka 15.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12 Ukwakira 2019, mu ishuri rikuru rya RP- IPRC Kigali hatashywe ikibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Basketball y’abato, ikibuga gifite n’imyanya y’abafana aho bakwicara bareba uyu mukino hasakaye.

Ibi bikaba ari bimwe mu bikorwa remezo bitangiye kubakwa ku mwaka wa gatatu w’iyi gahunda ya NBA Jr.

Gifungurwa ku mugaragaro

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda, Mugwiza Desire yavuze ko uyu mwaka ubufatanye bafitanye na NBA buzibanda cyane mu kububakira ibikorwa remezo.

Yagize ati"ubufatanye bw’uyu mwaka bukubiyemo ko bazatwubakira ibikorwa remezo, NBA na OCP bemeye kujya batwubakira ikibuga kandi ntabwo umukino wa basketball watera imbere nta bikorwa remezo, niyo mpamvu rero twifuza ko ubufatanye bwacu bwashingirwa ku bikorwa remezo kugira ngo abana babone aho bakinira ndetse banongere amashuri ave kuri 30 abe yakwiyongera."

Yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro ari iki kibuga kiri muri RP- IPRC ya Kigali babaye bubatse ariko bakiri mu biganiro kugira ngo barebe uburyo bakuba n’ibindi kuko bafite ubushake.

Mugwiza Desire, perezida wa FERWABA yemeza ko atari iki kibuga cyonyine ko bashobora kuzubakirwa n'ibindi

Mugwiza Desire kandi yavuze ko mu rwego rwo gufasha aba bana guhabwa imyitozo nyayo haje abantu baturutse muri Amerika baje guhugura abatoza bo mu Rwanda.

Yagize ati"abatoza bamaze iminsi 3 bahugurwa, bahaguwe n’abantu bavuye muri Amerika, bizafasha rero abatoza kugira ngo bamenye uburyo bigisha abana kuko kuba umutoza w’umwana si kimwe no gutoza abantu bakuru."

Mu rwego kandi rwo gufasha abana basohotse muri iki cyiciro cya NBA Jr, ni ukuvuga abarengeje imyaka 15, FERWABA iri mu biganiro na BK isanzwe itera inkunga shampiyona ya basketball kugira ngo harebwe uko hajyaho irushanwa ry’abatareneje imyaka 17.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC yavuze ko iki ari igitego batsinze

Umunyabanga uhoraho muri MINISPOC, Ntagengwa John yavuze ko ari igikorwa cyiza kuko ubu abana bafite impano bagiye kujya babona aho bazigaragariza bibafashe no gutera imbere.

Yagize ati“ni igikorwa gikomeye cyane, ahantu hamwe dufite ibibazo ni ukubona ibikorwa remezo, iyo tubonye rero abafatanyabikorwa nk’aba baje bakongera umubare w’ibikorwa remezo biba bivuze ibintu byinshi cyane kuko bifasha mu iterambere ry’iyo siporo, bivuze ko impano zigenda zigaragara mu bana bagomba kubona aho bakinira kugira ngo zizamuke, bityo iyi siporo ya basketball itere imbere tubone abana bari ku rwego rwiza kuko babonye aho bakinira.”

NBA Jr buri mwaka igera ku bigo 30 by’abahungu ndetse n’ibigo 30 by’abakobwa, aho buri kigo kiba gifite abana 15, ni ukuvuga ko mu mwaka 1 iyi gahunda igera ku bana 900, mu myaka 3 imaze ikaba imaze kugera ku bana 2700.

Abana bagiye bakoreshwa imyitozo itandukanye

Visi perezida wa NBA Jr, yari yaje gutaha iki kibuga

Imipira ya NBA Jr

Ifoto y'iki kibiga yafatiwe mu kirere

Kimwe n'iyi nayo yafatiwe mu kirere mu kibuga harimo abantu

Abana b'abakobwa batarengeje imyaka 15

Hafashwe ifoto y'urwibitso