Havumbuwe uko abapolisi bariye ruswa bakemerera ibyihebe kwinjira muri Kenya

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyize ahagaragara uburyo hari abapolisi bo ku mupaka wa Kenya na Somalia, bemeye kwakira ruswa, bakinjiza abarwanyi batanu ba Al-Shabaab mu gihugu.

Havumbuwe uko abapolisi bariye ruswa bakemerera ibyihebe kwinjira muri Kenya

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyize ahagaragara uburyo hari abapolisi bo ku mupaka wa Kenya na Somalia, bemeye kwakira ruswa, bakinjiza abarwanyi batanu ba Al-Shabaab mu gihugu.

Urugero rutangwa muri iyo raporo ni muri Gashyantare, ubwo abapolisi bamwe bakiriye Sh2 000, abarwanyi bakinjira muri Kenya nubwo igitero cyabo cyaje kuburizwamo.

Ni iperereza ryakozwe ku gitero cyaburijwemo muri Gashyantare uyu mwaka, ryerekanye ko abarwanyi ba Al-Shabaab bambutse umupaka uhuza Somalia na Kenya inshuro eshanu mu mezi atatu, hakaboneka amakuru ko aribo ariko ntibafatwe, kubera ruswa ya Sh2,000 bahaga inzego z’umutekano.

Nk’uko Daily Nation yabitangaje, bivugwa ko inshuro enye muri eshanu itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba muri Kenya ryafashe intwaro zinjijwe mu gihugu, zasanze ari izaguzwe na Guverinoma ya Somalia mu 2013.

Ni mu gihe icyo gihugu cyari cyakuriweho ikomanyirizwa ryo kugura intwaro cyari cyarashyiriweho n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano.

Muri Gashyantare mu gusaka, Polisi ya Kenya yafatanye abagabo babiri bikekwa baba muri Al-Shabaab bitwa Abdimajit Hasan Adan na Mohammed Nanne Osman, ibisasu mu modoka byagombaga guturitsa inyubako umwe muri Nairobi.

Ni igitero umuryango w’abibumbye uvuga ko cyagombaga kuba igitero gifite ubukaka kurusha ibindi uyu mutwe wagabye hanze ya Somalia, nyuma y’icyagabwe kuri Kaminuza ya Garissa muri Mata 2015.

Iyo raporo ivuga ko mu ngendo abo bagabo bagiye bakora hagati ya Somalia na Kenya, nta na rimwe bigeze batambamirwa n’inzego z’umutekano.

Raporo ikomeza igira iti “Aho batungwaga agatoki, batangaga ruswa ku mpande zombi z’umupaka.”

Mu gutegura igitero cyagombaga kugabwa, iyo raporo inashinja ikigo cy’itumanaho cya Safaricom kuba kitaratanze amakuru y’uwo mugambi w’iterabwoba.

Muri iyo raporo ya paji 156, binavugwa ko uwo mutwe w’iterabwoba ukomeje kwigwizaho amafaranga, bikongera impungenge ku bikorwa byawo nubwo udahwema kugabwaho ibitero.