Higiro uregwa kuterekana inkomoko y'umutungo we yahanishijwe igifungo cy'imyaka 2 n’ihazabu ya Miliyoni 11Frw

Higiro uregwa kuterekana inkomoko y'umutungo we yahanishijwe igifungo cy'imyaka 2 n’ihazabu ya Miliyoni 11Frw

Higiro Jean Baptiste wari ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyamagabe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo kuterekana inkomoko y’umutungo we, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 11 Frw.

Higiro wafonzwe n’Urwego rw’Umuvunyi muri 2018 rumukurikiranyeho kuterekana imwe mu mitungo ye irimo inzu iherereye i Ruhashya mu Karere ka Huye ndetse n’imodoka.

Umugenagaciro wari washyizweho n’Urwego rw’Umuvunyi, iriya nzu yari yayigeneye agaciro ka Miliyoni 49.5Frw gusa uregwa abitera utwatsi avuga ko ariya mafaranga atageramo kuko ari inzu yubakishije amatafari ya rukarakara kandi ikaba yubatse mu cyaro.

Iki cyifuzo cyaje no kwemerwa n’Urukiko, rutesha agaciro igenagaciro ryakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi, rutegeta uregwa gushaka abagenagaciro be b’umwuga akaba ari bo bajya kubara agaciro k’iriya nzu.

Uregwa yavugaga ko iriya nzu ivugwa ko aterekanye inkomoko yayo, ari uw’Umuryango we kandi ko yubatswe mbere y’uko ajya mu kazi ka Leta yinjiyemo muri 2013.

Ubushinjacyaha bwanamuregaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, bwamusabiraga gufungwa iyaka irindwi (7) n’ihazabu ya miliyoni 29Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Higiro Jean Baptiste, ejo rwasomye icyemezo, rumuhamya icyaha kuterekana inkomo y’umutungo w’imodoka kuko indi mitungo nta kimenyetso cyagaragajwe ko ari ye ndetse ko n’igenagaciro ry’iriya nzu ryabayemo gukanya kandi rikorwa nabi.

Uru rukiko rwagize umwere Higiro ku cyaha cy’inyandiko mpimbano, rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri no gutanga ihazabu ya Miliyoni 11 Frw.

Urukiko ruvuga ko mu gufata icyemezo rwagendeye ku ihame ryo kwifashisha itegeko ryoroheye ushinjwa kuko itegeko ryagenderwagaho ubwo yakoraga biriya byaha, ryavuguruwe bityo ko Umucamanza yagendeye ku itegeko ryoroshye nk’uko abiherwa ububasha n’amategeko ko agendera ku ryoroshye akirengagiza irikomeye.

Arasinya mu gitabo yemeza ko yaburanye